skol
fortebet

U Rwanda rugiye kugerageza imodoka zigezweho zifashishwa mu butabazi bwihuse

author-image

Yanditswe na: ISIMBI Estella
Kuwa: Thursday 09, Jul 2026

U Rwanda rugiye kugerageza imodoka zigezweho zifashishwa mu butabazi bwihuse

Sponsored Ad

skol

Mu rwego rwo gukomeza guteza imbere serivisi z’ubutabazi bwihuse, u Rwanda rugiye gutangira kugerageza umushinga mushya uzifashisha ikoranabuhanga rigezweho n’ibikoresho bigezweho mu gutanga ubutabazi, cyane cyane mu bice bigoranye kugerwaho.

Uyu mushinga witwa Rwanda Smart Emergency Response Pilot, utegurwa na SASA Group Rwanda Ltd ku bufatanye na InterSafe International LLC yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu. Intego yawo ni ugabanya igihe ubutabazi bumara bugera ku bahuye n’ibibazo, kongera ubushobozi bw’inzego zishinzwe ubutabazi no gufasha abaturage kubona serivisi zihuse kandi zinoze.

Uyu mushinga uje wiyongera ku bikorwa u Rwanda rusanzwe rukora mu rwego rwo guteza imbere ubutabazi bwihuse, birimo kunoza imikorere y’umurongo wa 112, kwagura serivisi z’ubuvuzi bw’ibanze mbere yo kugera kwa muganga no gushora imari mu bikorwa byo kurengera ubuzima bw’abaturage.

Mu bikorwa biteganyijwe harimo gukoresha imbangukiragutabara zifite ikoranabuhanga rigezweho, imodoka zifasha mu kuzimya inkongi z’umuriro, uburyo bugezweho bwo guhuza ibikorwa by’ubutabazi ndetse n’ikoranabuhanga rifasha gukurikirana no gusesengura amakuru mu gihe nyacyo.

Abateguye uyu mushinga bavuga ko uzibanda cyane ku kwegereza abaturage serivisi z’ubutabazi, by’umwihariko abatuye mu bice biri kure cyangwa bifite imihanda igoranye. Biteganyijwe ko ibikoresho bizajya byoherezwa aho bikenewe mu gihe gito kugira ngo ubuzima bw’abahuye n’impanuka cyangwa ibindi bibazo byihutirwa burindwe.

Mu bikoresho bizifashishwa harimo imbangukiragutabara zo mu bwoko bwa iSA-400 Smart Ambulance, zagenewe kunyura no mu mihanda mito, mu misozi no mu tundi duce tudoroshye kugeramo. Nubwo ari nto ugereranyije n’izisanzwe, ifite ibikoresho byose by’ingenzi bifasha gutanga ubutabazi bw’ibanze mbere yo kugeza umurwayi kwa muganga.

Abateguye umushinga bagaragaza ko amafaranga akoreshwa mu kugura imbangukiragutabara imwe isanzwe ashobora kugurwamo nyinshi muri izi nshya, bikazafasha kongera umubare w’ahashobora kugerwaho ubutabazi.

Hari kandi imodoka zo kuzimya inkongi zizwi nka iSFV-600 Smart Fire Vehicle, zizafasha gutabara byihuse mu mijyi, ahakorerwa ibikorwa by’inganda, mu mashyamba ndetse no mu mpanuka zo mu muhanda. Zifite ubushobozi bwo gutera amazi ku muvuduko mwinshi no gukoresha ikoranabuhanga rifasha kugabanya igihe cyo gutabara.

Mu rwego rwo guteza imbere ibikorwa bibungabunga ibidukikije, umushinga unateganya gukoresha ESA-260 Electric Smart Ambulance, imbangukiragutabara ikoresha amashanyarazi gusa. Biteganyijwe ko izagabanya ikiguzi cyo kuyikoresha ndetse no kugabanya imyuka ihumanya ikirere, ikomeza gutanga serivisi zinoze z’ubutabazi.

Uretse izi modoka, hazanashyirwaho uburyo bw’ikoranabuhanga buzahuza ibikorwa byose by’ubutabazi, burimo ikigo gikuru gishinzwe guhuza ibikorwa, uburyo bugezweho bw’itumanaho, gukurikirana ibikorwa mu gihe nyacyo no gusesengura amakuru. Ibi bizafasha inzego zitandukanye gukorera hamwe no gufata ibyemezo byihuse bishingiye ku makuru yizewe.

Igeragezwa rya mbere rizatangirira mu Mujyi wa Kigali, aho hazashyirwa sitasiyo eshanu z’ubutabazi, imbangukiragutabara icumi n’imodoka eshanu zo kuzimya inkongi, byose bikazakorera muri gahunda imwe ihuriweho yo gukurikirana imikorere.

Iki cyiciro kizamara amezi 12, kikaba kizibanda ku gutegura ibikorwa, kubishyira mu bikorwa, kubigerageza no gusuzuma umusaruro wabyo. Hazarebwa ibipimo birimo igihe ubutabazi bumara bugera aho bukenewe, umubare w’abahawe ubutabazi, aho serivisi zageze, imikorere y’ibikoresho n’uko abaturage bazabyakira.

Umuyobozi wa SASA Group, Rutagengwa Safari, yavuze ko uyu mushinga ugamije kongera ubushobozi bw’u Rwanda mu gutanga ubutabazi bwihuse hifashishijwe ibisubizo bishingiye ku ikoranabuhanga.

Yagize ati: "Iki cyiciro cy’igerageza kizadufasha kugaragaza niba ubu buryo bushya bushobora gukora neza mbere yo kubwagura mu gihugu hose. Intego ni ukubaka uburyo bw’ubutabazi bugera kuri bose, bwihuse kandi bushingiye ku ikoranabuhanga rigezweho."

Yakomeje avuga ko umushinga utagamije gusimbura ibikorwa bisanzwe bikorwa mu rwego rw’ubutabazi, ahubwo ugamije kubyongerera imbaraga no kurushaho kunoza serivisi zihabwa abaturage.

Yashimangiye kandi ko umushinga uzashyira imbaraga mu kongerera ubushobozi abakozi b’ubutabazi binyuze mu mahugurwa, gusangira ubumenyi no guteza imbere ubufatanye hagati y’inzego zitandukanye, mu rwego rwo kubaka uburyo burambye bwo gutabara abaturage no kurokora ubuzima bw’abari mu kaga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa