skol
fortebet

U Rwanda rwihanganishije umuryango w’umunyapolitiki Lindsey Graham wari ukomeye muri America witabye Imana

author-image

Yanditswe na: ISHIMWE Jean de Dieu
Kuwa: Monday 13, Jul 2026

U Rwanda rwihanganishije umuryango w'umunyapolitiki Lindsey Graham wari ukomeye muri America witabye Imana

Sponsored Ad

skol

Guverinoma y’u Rwanda yihanganishije umuryango n’inshuti za Lindsey Olin Graham, wari Umusenateri muri Sena ya Leta Zunze Ubumwe za America, akaba inshuti y’u Rwanda, witabye Imana.

Mu butumwa bwatanzwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe mu izina rya Guverinoma y’u Rwanda, yihanganishije umuryango w’uyu munyapolitiki.

Minisitiri Nduhungirehe yagize ati “Mu izina rya Guverinoma y’u Rwanda, nfifuza kwihanganishiha Umuryango n’inshuti ba Lindsey Graham. Tuzamwibukira ku guhagarara ku kuri no guharanira umubano hagati ya Leta Zunze Ubumwe za America na Afurika, ku kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, no guharanira amahoro mu karere k’Ibiyaga Bigari.”

Urupfu rwa Lindsey Olin Graham witabye Imana afite imyaka 71 y’amavuko, rwatangaje n’ibiro bye byatangaje ko yitabye Imana nyuma yo gufatwa n’uburwayi butunguranye.

Uyu munyapolitiki w’ibigwi muri Leta Zunze Ubumwe za America wari umwe mu bakomeye mu ishyaka ry’Aba-Republicans, rya Perezida Donald Trump, azwi cyane mu guharanira ko ibibazo byo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byashakirwa umuti binyuze mu nzira y’ibiganiro.

Mu kugaragaza igikenewe muri kariya gace ko muri Congo, Lindsey Olin Graham yakunze kuvuga ko Abanyekongo bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda, bakwiye kubona amahoro, kandi Leta y’Igihugu cyabo igahagarika ibikorwa bibabangamira.

Uyu munyapolitiki utari ushyigikiye ko u Rwanda rufatirwa ibihano na Leta Zunze Ubumwe za America, yagaragaje ko ibihano bidashobora gukemura ibibazo, ahubwo ko igikenewe ari ugushyigikira ibiganiro bya politiki.

Mu kwezi k’Ukuboza 2025 ubwo Perezida Kagame yari muri Leta Zunze Ubumwe za America, aho yari yitabiriye isinywa ry’amasezerano y’amahoro ya Washington, hagati y’u Rwanda na RDC, yari yahuye na Senateri Lindsey Olin Graham wari umaze imyaka 23 ahagarariye Leta a South Carolina mu Nteko y’iki Gihugu.

Mu biganiro bagiranye, Perezida Kagame na Lindsey Olin Graham, bagarutse ku guteza imbere umubano hagati y’u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za America, byumwihariko mu nzego zirimo umutekano, ubungu n’ibidukikije.

Lindsey Olin Graham yari inshuti y’u Rwanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa