U Bufaransa bwatangaje ko mu Cyumweru cya nyuma cya Kamena, hamaze kubarurwa abantu 2025 bapfuye bigizwemo uruhare n’ibirimo n’ubushyuhe bukabije, imibare ikagaragaza ko impfu ziyongereyeho hafi 30%.
Minisitiri w’Ubuzima w’u Bufaransa, Stéphanie Rist, yavuze ko hagaragaye ukwiyongera gukabije k’ubushyuhe, ibyateje impfu cyane cyane ku bantu bafite hejuru y’imyaka 45.
Abahanga mu by’iteganyagihe bavuga ko ubushyuhe bukabije bushobora gukomeza kwiyongera mu minsi iri imbere mu Burayi, ibintu bishyira ubuzima bw’abantu mu kaga cyane cyane abageze mu zabukuru.
Ku wa 24 Kamena 2026, u Bufaransa bwagize ubushyuhe bukabije mu mateka yabwo, aho nk’i Paris hagaragaye ubushyuhe buri ku kigero cya 41°C i Paris no mu bindi bice bikagaragara ko ubushyuhe bwarenze ubusanzwe.
Ku wa 2 Nyakanga 2026, Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa, Sebastien Lecornu, yatangaje ko kuva impeshyi yatangira hamaze kugaragara inkongi 7.000 zibasira amashyamba.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *