Ubufaransa bwashyizweho amayero azajya acibwa uwanyoye urumogi
Yanditswe: Sunday 25, Nov 2018
Mu gihugu cy’ u Bufaransa kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Ugushyingo 2018, batoye itegeko ryongera amande akagera ku mayero 200 ku muntu wese ufashwe anyway urumogi.
Ikigamijwe ni ugukaza ibihano kubakoresha ibiyobyabwenge kuko ubusanzwe bahanishwaga gufungwa gusa. Iri tegeko ry’ amande acibwa agiye kujya abakoresha urumogi ryatowe na abadepite 28 14 bararyanga.
Iri tegeko ryatowe n’ abadepite bake ugereranyije n’ uko byari byitezwe nubwo aya mande yagabanyiwe akagirwa amayero 200 mu gihe Minisitiri w’ Ubutabera Nicole Belloubet, we yari yasabye ko bazajya bacibwa amande y’ amayero 300.
Abadepite barimo Eric Poulliat na Robin Reda muri raporo bagejeje ku nteko basabye ko uwanyoye urumogi yajya acibwa amayero 150 cyangwa 200 nibyo byubahirijwe.
Igihano cyo guca amande abakoresheje urumogi mu Bufaransa gisanzweho ariko ntabwo abacamanza bagitangaga. Ubusanzwe byari biteganyijwe ko ufashwe anywa urumogi muri iki gihugu acibwa amayero 600 bivuze ko ubu yagabanyijwemo gatatu.
Ibi bibaye mu gihe nta mezi arashira Canada ibaye igihugu cya kabiri nyuma ya Australia gikomereye abaturage gucuruza no kunywa urumogi nta nkomyi.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *