skol
fortebet

Ubufaransa: Hemejwe itegeko abantu barembye cyangwa abafite uburwayi budakira guterwa urw’ingusho

author-image

Yanditswe na: Emmy
Kuwa: Wednesday 01, Jul 2026

Ubufaransa: Hemejwe itegeko abantu barembye cyangwa abafite uburwayi budakira guterwa urw'ingusho

Sponsored Ad

skol

Abadepite b’Inteko Ishinga Amategeko yo mu Bufaransa batoye umushinga w’itegeko ryemera ko umuntu urembye cyangwa se ufite uburwayi budakira ashobora guhuhurwa hakoreshejwe urushinge rw’ingusho.

Iri tegeko ryari rishyigikiwe na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, gusa ubusabe bwe bwagiye buterwa utwatsi na bamwe mu badepite bagize amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi ndetse n’amadini yo muri iki gihugu.

Abadepite batoye ni 527, aho 295 muri bo bashyigikiye uyu mushinga w’itegeko, mu gihe 232 batawushyigikiye na ho abandi 35 bifashe.

Amashyaka arimo ‘France Insoumise, Socialists, Greens na Communists’ ni bo batoye ko uyu mushinga w’itegeko washyirwa mu bikorwa mu gihe andi mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Bufaransa bo batigeze baryemeza.

Uyu mushinga mushya w’itegeko ugena ko umurwayi wabyisabiye ashobora guhabwa umuti umuhuhura akawinywesha, cyangwa akawuhabwa n’abaganga igihe bigaragaye ko nta mbaraga afite zo kuwiha.

Abazemererwa iyi serivisi ni abari hejuru y’imyaka 18 kandi bakaba ari abaturage bafite ubwenegihugu bw’u Bufaransa cyangwa ahaba byemewe, ndetse bafite uburwayi bubarembeje kubera uburibwe, kandi bigaragara ko batazakira.

Umuganga azajya abaza mugenzi we w’inzobere cyane cyane umuhanga mu by’imitekerereze. Umwanzuro uzajya ufatwa mu minsi 15 nyuma y’iminsi byibuze ibiri yo kwitekerezaho.

Uyu mushinga w’itegeko umaze igihe uteza impaka mu Bufaransa cyane ko iki gihugu kigizwe n’umubare munini w’abayoboke ba Kiliziya Gatolika idakozwa ibyo guhuhura abarwayi.

Biteganyijwe ko uzemezwa ku buryo budasubirwaho ku wa 15 Nyakanga 2026 n’Abasenateri b’iki gihugu.

Mu gihe u Bufaransa bwakwemeza iri tegeko ryo guhuhura abarwayi, buzaba bubaye igihugu cya karindwi mu bigize Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi bifite iri tegeko nyuma y’u Buholandi, u Bubiligi, Luxembourg, Espagne, u Budage, Autriche n’u Busuwisi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa