skol
fortebet

Ubuhinde: Abanyeshuri 19 bahitanywe n’inkongi y’umuriro yibasiye ishuri barimo

author-image

Yanditswe na: Dusingizimana Remy
Kuwa: Saturday 25, May 2019

Sponsored Ad

skol

Mu gihugu cy’Ubuhinde hravugwa inkuru ibabaje y’abanyeshuri 19 bahitanywe n’inkongi y’umuriro yafashe ishuli barimo bamwe barashya,abandi bagerageza gusimbuka bahunga barakomereka bikomeye.

Aba banyeshuli bigaga mu kigo cy’amashuri cyo mu gace kitwa Surat mu burengerazuba bw’Ubuhinde,bagaragaye bamwe bari gusimbukira mu madirishya ubwo ibirimi by’umuriro byafataga ishuri barimo bigiramo.Benshi muri aba bana bari muri iri shuli bari ingimbi n’abangavu.

Icyateye iyi nkongi y’umuriro ntikiramenyekana gusa abayobozi bavuze ko yakwirakwiriye mu mashuri kubera igisenge cy’inyubako cyashyaga cyane.

Uretse aba banyeshuli 19 bapfuye,abagera kuri 20 bakomeretse cyane,ubu bari kuvurizwa mu bitaro by’ahitwa Gujarat.Aba banyeshuri bapfuye bose bari munsi y’imyaka 20.

Icyatumye aba banyeshuri bapfa ari benshi,ni uko uyu muriro wafashe ingazi banyuramo basohoka,ifunga inzira babura uko basohoka,bamwe basimbuka igorofa rirerire barimo,abandi bagira ubwoba.

Minisitiri w’intebe w’Ubuhinde, Narendra Modi,yihanganishije imiryango y’aba bana bapfuye ndetse asaba ubuyobozi bwo mu gace kabo kubafasha uko bikwiriye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa