skol

Ubukene buravuza ubuhuha i Kyiv

Yanditswe: Friday 26, Sep 2025

featured-image

Nyuma y’imyaka itatu n’igice y’intambara muri Ukraine, ubukungu bw’icyo gihugu bukomeje kugana habi ndetse n’amafaranga yo gukoresha akomeje kuba iyanga, ahanini kuko igice kinini cy’ingengo y’imari, kingana na 60% gishyirwa mu bikorwa bifitanye isano n’intambara.

Ukraine iri gusaba Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari, IMF kuyongerera inguzanyo iyiha, mu rwego rwo gubona ubushobozi bwo gukomeza intambara ariko n’ibindi bikorwa bya Guverinoma bigakomeza.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka, Ukraine yari yahawe inguzanyo ya miliyari 15$ aho miliyari 10$ zamaze gukoreshwa, ibyatumye isubira mu biganiro na IMF kugira ngo inguzanyo ihabwa yiyongere.

Iki gihugu cyari cyasabye guhabwa inguzanyo ya miliyari 37$ azakoreshwa mu myaka ibiri iri imbere kugera mu 2027, gusa nyuma yo kugenzura neza ibikenewe, ibiganiro na IMF byasubiwemo Ukraine igabasa ko yahabwa nibura miliyari 65$ mu myaka ibiri iri imbere.

Iki gihugu kigowe n’uko hejuru ya 60% by’ingengo y’imari bishorwa mu bikorwa bifitanye isano n’intambara, ku buryo kubona ubushobozi bwo kwishyura abakozi n’ibindi bikorwa bya Guverinoma atari ikintu cyoroshye.

Ubukene buranuma i Kyiv

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa