skol
fortebet

Ubukungu bwifashe nabi i Vatican kwa Papa Leo XIV

Yanditswe: Saturday 07, Jun 2025

featured-image

Sponsored Ad

Ubuyobozi bukuru bwa Kiliziya Gatolika muri iki gihe buhanganye n’ikibazo gikomeye cy’ubukungu, giterwa ahanini no kugabanyuka kw’inkunga n’imisanzu n’imitungo yunguka gake. Nubwo Vatican ifatwa nk’igihugu, ntabwo ikusanya imisoro cyangwa ngo ishyire ku isoko impapuro mpeshamwenda; ibyakayifashije kubona andi mafaranga.

Sponsored Ad

Mu 2022, Vatican yasohoye ingengo y’imari ya miliyoni 770 z’Amayero, yagenewe za Ambasade zayo hirya no hino ku Isi n’ibikorwa by’itangazamakuru ryayo.

Igaragaza ko uko imyaka ishira indi igataha, amafaranga akomeza kuba make ugereranyije n’ibikenewe.

Umushumba Mukuru wa Kiliziya Gatolika, Papa Leo XIV, afite umukoro ukomeye wo gukemura iki kibazo cy’ubukungu kugira ngo akure Vatican muri iyi manga, byashoboka agakomereza ku ntambwe yatewe na Papa Francis wari waratangije umuryango ugamije gukusanya inkunga zo gukemura iki kibazo.

Imisanzu yaragabanyutse

Vatican yakira amafaranga ya buri wese ufite umutima wo gutanga, ariko ayo ibona mu buryo buhoraho atangwa mu buryo bubiri burimo; imisanzu itandukanye y’abashumba n’ikusanywa mu bakirisitu gatolika ku Cyumweru wa nyuma wa Kamena azwi nka ‘Peter’s Pence’ (Amaturo ya Petero).

Hagati ya 2021 na 2023, abashumba batangaga umusanzu wa miliyoni 22 z’Amadolari ku mwaka, ku mpuzandengo. Abo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika batangaga kimwe cya gatatu (⅓) cy’uyu musanzu nk’uko imibare ituruka i Vatican ibyemeza.

Muri icyo gihe, abakirisitu gatolika bo muri Amerika batanze umusanzu wa miliyoni 27 z’Amadolari, arenga kimwe cya kabiri cy’igiteranyo cy’uwatanzwe mu bindi bihugu byose ku Isi.

Vatican igaragaza ko mu 2022 ubwo hafungwaga za kiliziya nyinshi hirya no hino ku Isi bitewe n’icyorezo cya Covid-19 cyasyaga kitanzitse, ari bwo hatanzwe umusanzu muke cyane (miliyoni 47 z’Amadolari).

Nubwo ubuzima busanzwe bwagarutse kuva Covid-19 yacika intege, imisanzu y’abakirisitu yakomeje kuba mike, ndetse biri kuba bibi kurushaho mu gihe Kiliziya Gatolika ikeneye amafaranga yo gutunganya inyubako zayo ziri i Londres kugira ngo zibe amacumbi yihagazeho.

Mu 2023, imisanzu y’abakirisitu yiyongereyeho gake, icyakoze hari icyizere ko no mu 2025 ashobora kwiyongera kuko n’ubusanzwe, aya mafaranga yiyongera cyane nyuma y’itorwa rya Papa mushya.

Misa yo kwimika Papa Leo XIV yabaye tariki ya 18 Gicurasi 2025 yitabiriwe n’abakirisitu barenga ibihumbi 200. Nk’uko bisanzwe, batanze amaturo.

N’i Vatican ntibagiha Papa amafaranga akenewe

Banki ya Vatican n’ubuyobozi bw’umujyi busanzwe bugenzura inzu ndangamurage zaho, ubusanzwe byashyikirizaga Papa imisanzu yo kwifashisha mu ngengo y’imari ya Kiliziya Gatolika.

Buri mwaka kuva mu 2013 kugeza mu 2022, iyi banki yatangaga umusanzu wa miliyoni 62,7 z’Amadolari, ariko bigeze mu 2023, ntacyo yahaye Papa nyamara yarungutse miliyoni 34,2 z’Amadolari. Ay’ubuyobozi bw’umujyi bwatangaga na yo yaragabanyutse.

Niba inzego za Vatican zitagitanga amafaranga uko bikwiye, abo mu mahanga basabwa imisanzu bo bazagira ubwo bushake? Iki ni cyo kibazo cyibazwa, hashingiwe bigaragazwa na raporo y’imari.

Bigaragara ko abakirisitu gatolika bo muri Amerika bo bakigerageza gutanga imisanzu n’amaturo. Abasesenguzi nka Padiri Robert Gahl ukorera muri Kaminuza ya Kiliziya Gatolika ya Amerika, bagaragaza ko Papa Leo XIV akwiye gushyira imbaraga mu gushakira imisanzu no mu bindi bihugu.

Padiri Gahl yagaragaje ko Abanyaburayi batagira cyane umuco wo gutanga amafaranga ku giti cyabo, bityo ko Papa Leo XIV akwiye kuberekezaho amaso, kugira ngo bafashe Kiliziya Gatolika kwikura muri ibi bibazo.

Uyu mushumba kandi yagaragaje ko abakirisitu gatolika bakwiye gushishikarizwa gushyira imbaraga zabo kuri Kiliziya Gatolika nk’umushinga, kuko ari byo bizayifasha gukemura ibibazo byabo mu buryo burambye.

Kiliziya ikoresha nabi imitungo yayo?

Vatican ifite imitungo itimukanwa 4249 mu Butaliyani na 1200 mu Bwongereza, mu Bufaransa no mu Busuwisi. Urwego APSA ruyigenzura rugaragaza ko igera kuri kimwe cya gatanu (⅕) ari yo ikodeshwa ku giciro gisanzwe cyo ku isoko.

APSA igaragaza ko imitungo 70% ntacyo yinjiriza Kiliziya Gatolika kuko ikoreramo abayobozi bayo, indi 10% igakodeshwa abakozi bayo ku mafaranga make. Mu 2023, imitungo ya Vatican yinjije miliyoni 39,9 z’Amadolari gusa.

Nk’uko byanditswe n’ikinyamakuru The Independent, Umuyobozi w’umuryango Papa Foundation wo muri Amerika, Ward Fitzgerald, yagaragaje ko mu kugabanya umutwaro, Vatican ikwiye kugurisha imitungo iyitwara amafaranga menshi mu kuyitaho.

Fitzgerald yagaragaje ko imitungo ikwiye kwibandwaho mu igurishwa ari itajyana n’ubutumwa bwa Kiliziya Gatolika, cyane ko ihari.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa