skol

’Ubumwe bwa Afurika tuvuga ntaburiho’

Yanditswe: Friday 27, Jun 2025

featured-image

Tshisekedi yabajijwe icyagenze nabi mu buhuza bwa Luanda n’ubwa Nairobi, asubiza ko ubwo buhuza ntacyo bwagezeho kubera kudashyira hamwe kwa Afurika, bikaba ngombwa ko Qatar na Amerika bihaguruka.

Ati: "Ntabwo nshyigikiye igisa n’uburyarya dufite hagati yacu nk’Abanyafurika, turavuga byoroshye ngo ’ibisubizo bya Afurika ku bibazo bya Afurika’ ariko iki kibazo tumazemo igihe cyatewe n’u Rwanda cyamfashije kubona neza ko iyo ntero ari icyuka.

"Dufite ibimenyetso bigaragaraza ko twashotowe n’u Rwanda, ariko sinigeze mbona ibihugu bya Afurika, nibura ibihugu byinshi, bihaguruka ngo bibyamagane.

"Ibyo bamwe muri bagenzi banjye bambwiraga mu nama z’abakuru b’ibihugu, bambwiraga turi twenyine, ntibashoboraga kubivugira mu ruhame.

"Nashimira Perezida Laurenço [wa Angola] wabaye umuhuza mwiza akagerageza uko ashoboye kose, nanashimira ibihugu bigize SADC, ibihugu bya Tanzania na Malawi byafashe iki kibazo nk’igikomeye kugira ngo tugire aho tugera.

"Nashimira kandi Uganda, Kenya n’u Burundi, cyane cyane u Burundi, bagiye ku ruhande rwacu bifatanya natwe. Birababaje ko nisanze ngomba kuvuga ibi bihugu kuko ibindi byinshi bitagize ubutwari nk’ibi, iki ni cyo kibazo dufite muri Afurika.

"Dufite ubumwe bwo mu magambo gusa…Turabuvuga gusa ariko nta bumwe, ni isomo nigiye muri iyi ntambara, ubumwe bwa Afurika tuvuga ntaburiho."
Leta y’u Rwanda ihakana ibyo ishinjwa na Kinshasa, ivuga ko ubutegetsi bwa Tshisekedi bwananiwe gukemura ikibazo cy’abaturage bayo bamburwa uburenganzira bwabo kugeza bafashe intwaro, kandi ko ingabo z’icyo gihugu zikorana n’umutwe wa FDLR urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, ibyo u Rwanda ruvuga ko biteje inkeke umutekano warwo.

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Tshisekedi babunenga kunanirwa gukemura ibibazo by’ibanze, guhitamo inzira y’intambara mu burasirazuba bwa DR Congo, no kwitabaza ibindi bihugu ngo birwane intambara muri ako gace mu gihe igisirikare cy’igihugu kidafite ubushobozi bwo kurwana izo ntambara.

Mu gihe uyu munsi hitezwe amasezerano y’amahoro asinywa na ba minisitiri b’ububanyi n’amahanga Thérese Kayikwamba wa DR Congo na Olivier Nduhungirehe w’u Rwanda, ayo masezerano bitaganyijwe ko azashyirwaho umukono na Perezida Paul Kagame na Tshisekedi mu kwezi gutaha i Washington mbere y’uko atangira gushyirwa mu bikorwa.

Gusa ikibazo gikomeye kikibazwa ni uko bizagenda hagati ya Kinshasa n’umutwe wa M23, ubu ugenzura ibice bitandukanye n’imijyi ya Bukavu na Goma mu ntara za Kivu ya Ruguru na Kivu y’Epfo.

Amakuru avuga ko ikibazo cya M23 na Kinshasa by’umwihariko kigomba kuzakemurwa n’ibiganiro by’impande zombi bya Doha muri Qatar.

Ibi biganiro ubu byabaye bisubitse mu gihe abari bahagarariye impande zombi bahawe inyandiko y’ibanze y’amasezerano y’amahoro kugira ngo bajye kuyiganiraho n’ababakuriye, mbere yo kugaruka ku meza y’ibiganiro mu gihe kitazwi neza kugeza ubu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa