Uburusiya burashinja Ukraine kugaba igitero cya ’drone’ zikarohamisha ubwato bwabwo mu nyanja ya Mediterane
Yanditswe: Thursday 05, Mar 2026
Ubwato bw’Uburusiya butwara umwuka kamere utunganyije (liquefied natural gas, LNG) bwarohamye mu nyanja ya Mediterane hagati ya Libya n’ibirwa bya Malta, nyuma yo gukubitwa n’ibiturika hamwe n’umuriro, nkuko abategetsi bashinzwe ibyambu (ibivuko mu Kirundi) bo muri Libya babitangaje.
Uburusiya bwashinje Ukraine kurasa kuri ubwo bwato bwitwa Arctic Metagaz ikoresheje "drone zitajyamo abantu zo mu nyanja" zagabwe kuri ubwo bwato zivuye ku nkombe ya Libya.
Urwego rw’ubutasi rwa Ukraine (SBU) nta cyo rwatangaje kuri icyo kirego ndetse ubuyobozi bushinzwe ibyambu bwa Libya bwavuze ko impamvu yateye uwo muriro itaramenyekana.
Ubutegetsi bwa Libya bwavuze ko ubwo bwato bwari bwikoreye toni hafi 62,000 z’umwuka wa LNG, mbere yuko ibyo biturika, ndetse ko bwarohamye ahantu hari mu ntera ya kilometero 240 mu majyaruguru y’icyambu cya Sirte muri Libya.
Minisiteri yo gutwara abantu n’ibintu y’Uburusiya yavuze ko Abarusiya 30 bari bari mu bwato Arctic Metagaz. Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu wa Malta, Byron Camilleri, yavuze ko abo bose basanzwe "batekanye kandi bameze neza mu bwato bw’ubutabazi", mu gikorwa cy’ubutabazi cyakozwe n’ingabo za Malta.
Amashusho ya nijoro atagenzuwe yagaragaye, bivugwa ko yerekana ubwo bwato burimo gushya nyuma y’icyo gitero, cyabaye ku wa kabiri.
Serhii Sternenko, uzwi cyane utangaza amakuru ku mbuga za internet (blogger) akaba ari n’umujyanama wa minisitiri w’ingabo wa Ukraine, mu gitondo cyo ku wa gatatu yatangaje amafoto avuga ko agaragaza ubwo bwato muri Mediterane, bufite "umwobo ukomeye mu cyumba cya moteri ndetse ntibushobora gusanwa".
Ntiyatanze amakuru arambuye ku hantu ayo mafoto yavuye ndetse ayo mafoto ntiyagenzuwe mu buryo bwigenga.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *