Uburusiya bwagabye ibitero bikomeye bya misile n’indege zitagira abapilote (drone) mu mijyi itandukanye yo muri Ukraine mu ijoro ryakeye, nyuma y’amasaha make Perezida Volodymyr Zelensky aburiye ko Moscow iri gutegura igitero gikomeye ku gihugu cye.
Misile za ballistic ndetse na misile zo mu bwoko bwa Tsirkon zigenda ku muvuduko uruta uw’ijwi (hypersonic) zarashwe ku murwa mukuru Kyiv, zifatanyije n’indege zitagira abapilote zo mu bwoko bwa Shahed, bitera inkongi z’umuriro mu bice bitandukanye by’umujyi, umuntu umwe ahasiga ubuzima.
Mu ntara ya Dnipropetrovsk, abantu batandatu barimo abana babiri bapfuye nyuma y’uko inzu yabo isenywe n’ibyo bitero.
N’utundi duce twa Ukraine, harimo n’umujyi wa Lviv uherereye mu burengerazuba bw’igihugu, twagabweho ibitero by’indege zitagira abapilote (drone).
Ku ruhande rw’Uburusiya, abayobozi bo mu mujyi wa Penza bavuga ko ububiko bw’ibicuruzwa bwa sosiyete y’ubucuruzi bwo kuri internet Wildberries bwongeye kwibasirwa n’indege zitagira abapilote zoherejwe na Ukraine.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *