skol

Ubushinwa bwongereye umuhate mu gutuma haba agahenge mu ntambara yo muri Iran

Yanditswe: Wednesday 01, Apr 2026

featured-image

Ubushinwa na Pakistan byashyize ahagaragara gahunda igizwe n’ingingo eshanu igamije kugerageza kurangiza intambara muri Iran, gahunda irimo n’agahenge k’ako kanya no kongera gufungura umuhora wa Hormuz.

Iyi gahunda yateguwe nyuma y’uko minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Pakistan agiye i Beijing gusaba ubufasha bw’Ubushinwa mu bikorwa byo gushaka kurangiza intambara biciye mu biganiro.

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Ubushinwa yatangaje ko ibyo bihugu byombi birimo kugira “umuhate mushya wo guharanira amahoro”.

Kugeza ubu, igisubizo cy’Ubushinwa ku ntambara iri kuba muri Iran kiracyari gito. Ubushinwa bufite ububiko bw’ibikomoka kuri peteroli kandi ntiburagerwaho cyane n’ibura ryabyo ugereranyije n’ibindi bihugu byinshi byo muri Aziya.

Ariko hari impungenge ko igice cy’inganda zikomeye z’Ubushinwa, gifatwa nk’inkingi ya mwamba ku nganda z’isi, gishobora kuzahara mu gihe kirekire niba aya makuba akomeje.

Intambara iri muri Iran ibangamira ikintu Perezida Xi Jinping yifuza cyane – “ituze”. Ubushinwa bukenera ubukungu bw’isi buhamye kugira ngo bukomeze gukura (kwiyongera) no kohereza ibicuruzwa hanze.

Nyuma y’ukwezi kumwe intambara itangiye, no kuba ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bikomeje kuzamuka, leta y’Ubushinwa iri kongera umuhate mu gushishikariza ihagarikwa ry’imirwano.

Ubushinwa bwagerageje mbere kuba umuhuza w’amahoro mu Burasirazuba bwo Hagati, nubwo butabigezeho by’igihe kirambye. Mu 2023, bwagize uruhare mu masezerano hagati ya Arabia Saoudite na Iran yatumye ibihugu byombi byongera kugirana umubano. Mu mwaka wakurikiyeho, mu 2024, bwakiriye abategetsi b’imitwe 14 y’Abanyapalestine, bituma hashyirwaho leta y’ubumwe bw’igihugu.

Kugeza ubu hari ibimenyetso bicye byuko hari umuntu n’umwe urimo kwitabira iyo gahunda, ariko gusunika iyi gahunda bituma Perezida Xi ashobora kwiyerekana nk’umuhuza utabogamye ushaka amahoro – ndetse bikongera kumushyira mu mwanya utandukanye n’uw’umutegetsi w’ikindi gihugu gikomeye cyane ku isi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa