Ubushobozi bwa EU bwo gushyigikira Ukraine mu ntambara bushidikanywaho
Yanditswe: Tuesday 12, Aug 2025
Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) wiyemeje kongera ubufasha uha Ukraine mu gihe ikomeje intambara n’u Burusiya, ariko umusanzu witezweho gutanga ni muke ugereranyije n’uwo Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaga.
Visi Perezida wa Amerika, JD Vance, aherutse gutangaza ko igihugu cye kigiye guhagarika inkunga cyahaga Ukraine, bityo ko niba EU yitaye cyane kuri iyi ntambara, ikwiye gutangamo umusanzu wisumbuyeho kandi mu buryo butaziguye.
U Bwongereza, u Bufaransa n’ibindi bihugu by’i Burayi byaremye ihuriro ryo gushyigikira Ukraine ubwo Amerika yatangiraga kuyobora ibiganiro bigamije guhagarika intambara. Byiyemeje kohereza muri Ukraine abasirikare kugira ngo bazagenzure iyubahirizwa ry’agahenge.
Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Keir Starmer, yagaragaje ko iri huriro riteganya kohereza muri Ukraine abasirikare 64.000 bazitambika uruhande rwagerageza kurenga ku gahenge, gusa u Burusiya bwamaganye iki gitekerezo, bugaragaza ko ibyo byakwenyegeza intambara.
Igitekerezo cya Starmer cyashyigikiwe na Minisitiri w’Ingabo wa Lithuania, Dovile Sakaliene, agira ati “U Burusiya bufite ingabo 800.000. Niba tutanabona abasirikare 64.000, twaba nta mbaraga dufite.”
Mu bijyanye n’inkunga, EU yemereye inkunga Ukraine ifite agaciro ka miliyari 78 z’Amadolari, mu gihe Amerika yo yari yariyemeje gutanga miliyari 70 z’Amadolari. Gusa intwaro nyinshi bitanga ni izo bigura i Washington.
Ikinyamakuru The Times cyatangaje ko abaminisitiri b’ingabo bo mu bihugu bigize iri huriro bagaragaje ko nta mahirwe yo kubona ingabo 64.000 zijya muri Ukraine, kuko na 25.000 byasaba guhatiriza.
Perezida Volodymyr Zelensky muri Mutarama 2025 yatangaje ko Ukraine ikeneye ingabo byibura 200.000 zajyayo gukurikirana iyubahirizwa ry’agahenge, kandi ko zibaye zibonetse, byakoroshya urugendo rugana ku mahoro.
Visi Perezida wa Amerika yasabye EU kongera ubufasha iha Ukraine, niba koko iyitayeho
Ibihugu by’i Burayi nta cyizere bifite cyo kubona ingabo 64.000 zajya muri Ukraine gukurikirana iyubahirizwa ry’agahenge


Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *