Ubushomeri bwatumye abanya Afurika y’Epfo bigaragambya batwika amakamyo y’abatanga akazi
Yanditswe: Monday 30, Apr 2018
Mu gace ka Mooi gaherereye mu ntara ya KwaZulu-Natal muri Afurika y’Epfo, abashomeri bakoze imyigaragambyo ikomeye aho batwitse amakamyo mu rwego rwo kwereka ba nyirayo bakunze guha akazi abanyamahanga ko nabo bashoboye.
Aba bashomeri batwitse ikamyo nini irashya irakongoka ndetse ifunga umuhanda uhuza imigi 2 ikomeye muri afuri y’Epfo ariyo Johannesburg na Durban.
Abanya Afurika y’Epfo bashinje ba nyiri aya makamyo ko baha abanyamahanga akazi bakabahemba agashahara ku rusenda,bakima abanyaAfurika y’Epfo akazi kubera ko babaca amafaranga menshi.
Aba bashomeri bahutse muri aya makamyo baratwika ndetse bavuga ko barambiwe imikorere mibi y’abakoresha babo baha akazi abanyamahanga bagendeye ko babahemba amafaranga make bakirengagiza abanyagihugu.
Abantu basaga 50 bamaze gufungwa kubera uru rugomo ndetse bamwe muri bo ni abashoferi b’aya makamyo batwara ibicuruzwa n’ibindi.
Abanyafurika y’epfo bazwiho kugirira urwango abanyamahanga, aho mu mwaka wa 2008 bigeze kubahohotera bica abagera kuri 60, abandi barahunga.
Abashinzwe umutekano bavuze ko biteguye guhana bihanukiriye ibi bikorwa by’urugomo by’aba bashomeri bavuga ko batwawe akazi n’abanyamahanga.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *