Umuryango APRODH uharanira uburenganzi bw’ikiremwamuntu mu Burundi, watangaje ko ubuzima bwa Gen Alain-Guillaume Bunyoni wabaye Minisitiri w’Intebe kuva mu 2020 kugeza muri Nzeri 2022 buri mu kaga.
Gen Bunyoni yatawe muri yombi muri Mata 2023, akurikiranyweho ibyaha birimo gushaka kugirira nabi Perezida Evariste Ndayishimiye. Yakatiwe igifungo cya burundu, ubu afungiwe muri gereza nkuru ya Gitega.
Perezida w’uyu muryango, Pierre Claver Mbonimpa, yatangarije igitangazamakuru RPA ko Gen Bunyoni afungiwe ahantu ha wenyine mu cyumba gifite ubuso bwa metero enye kuri enye, gihora gifunze.
Ati: “Aho hantu afungiwe harafunze ku buryo adashobora no gufungura amadirishya, ariho ingufuri. Nta muntu n’umwe wo mu muryango uza kumureba atari umugore we n’umwana we. Umuyobozi wa gereza cyangwa umwungirije iyo agiyeyo, agenda aherekejwe n’abapolisi batatu kugira ngo barebe icyo bavugana, na bo nyine baracungana.”
Mbonimpa yasobanuye ko iyo Gen Bunyoni ahawe umwanya wo kujya kota izuba, arimaraho iminota 40 kandi ko aho aryotera hazitijwe “ubuyungiro nk’ubw’inkoko”.
Nk’uko yakomeje abivuga, ubuzima bwo mu mutwe bwa Bunyoni bwarahungabanye cyane kuko iyo hari abagiye kumureba aho afungiwe, bamuhamagara ntiyitabe, bamusangamo bagasanga yihishe munsi y’igitanda.
Yavuze kandi ko umugore n’umwana wa Gen Bunyoni bamusuraga inshuro ebyiri mu cyumweru ariko ko basigaye bamusura kabiri mu kwezi bitewe n’ikibazo cy’ibura rya peteroli.
Ati: “Iyo bagiye kumureba, baramuhamagara ntiyitabe, bakazategereza nk’iminota 10-20, bakinjira, bakareba, bareba muri douche, bagasanga si yo ari, bagasanga yihishe munsi y’igitanda, ni yo yiryamiye. Avuga ibintu ubona ko adidimanga.”
Mbonimpa yatangaje ko abaganga b’inzobere mu buzima bwo mu mutwe basuye Bunyoni, bakora raporo ivuga ko mu gihe atakwitabwaho, ashobora kubura ubuzima.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *