Igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyatangaje ko cyagabye ibitero bishya ku bice bitandukanye bya Iran, mu gihe Tehran na yo yakomeje gusubiza ikoresheje ibisasu bya misile na drones irasa ku birindiro by’ingabo za Amerika biri mu karere, ndetse Perezida Donald Trump yahamije ko ubwato buzajya bunyura muri Hormuz buzajya bwishyura ikiguzi cy’uburinzi bwahawe.
Igisirikare cya Amerika cyatangaje ko ibi bitero byibasiye ibikorwaremezo bya gisirikare bya Iran birimo ibirindiro byo ku nkombe z’inyanja, ahabitse misile na drones ndetse n’ibikoresho byifashishwa mu bikorwa bya gisirikare byo mu mazi.
Amerika yavuze ko intego ari ukugabanya ubushobozi bwa Iran bwo kugaba ibitero ku bwato butwara ibicuruzwa bunyura mu Nyanja ya Hormuz.
Iki gitero cyabaye nyuma y’uko Perezida wa Amerika, Donald Trump, atangaje ko igihugu cye kigiye kongera gufungira Iran inzira y’ubwato busohoka cyangwa bwinjira mu gihugu bunyuze muri Hormuz.
Trump yavuze ko Amerika izakomeza kugenzura ubwikorezi bwo mu nzira ya Hormuz, inyuzwamo 20% by’ibikomoka kuri peteroli bikoreshwa ku munzi ku Isi.
Uyu mukuru w’Igihugu yavuze ko Amerika izajya yaka amahoro ya 20% yo gucungira umutekano ubwato bunyura mu nzira ya Hormuz.
Ati "Tuzajya twishyurwa kubera kubarindira umutekano."
Trump yemeza ko nubwo intambara ikomeje ariko gusinya amasezerano yo kuyihagarika bigishoboka.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *