skol
fortebet

Ubwato bw’intambara bw’u Burusiya bwakoze imyitozo yo kurasa hafi y’inkombe z’umujyi wa Plymouth mu Bwongereza.

author-image

Yanditswe na: ISIMBI Estella
Kuwa: Tuesday 21, Jul 2026

Ubwato bw'intambara bw'u Burusiya bwakoze imyitozo yo kurasa hafi y'inkombe z'umujyi wa Plymouth mu Bwongereza.

Sponsored Ad

skol

Ubwato bw’intambara bw’u Burusiya bwakurikiranywe n’ubw’Ingabo z’u Bwongereza zirwanira mu mazi (Royal Navy), bwakoze imyitozo yo kurasa ibisasu bya rutura ku wa Mbere, mu bilometero hafi 74 mu majyepfo ya Plymouth, umujyi wo mu Bwongereza.

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ingabo y’u Bwongereza yavuze ko Ingabo zirwanira mu mazi zakurikiranye iyo myitozo kandi ko zikomeje gukurikiranira hafi ibikorwa by’ubwo bwato.

Ubwo bwato bw’u Burusiya buzwi nka Neustrashimy bwanakurikiranwe n’indege y’igisirikare cy’u Bufaransa. Iyo ndege yanavuganye n’ubwo bwato ikoresheje radiyo, ibusaba gusobanura intego y’urugendo n’ibikorwa byabwo, nk’uko BBC yabitangaje.

BBC yamenye ko mbere y’uko ubwo bwato butangira imyitozo yo kurasa, bwari bwabanje kumenyesha ubwato bw’Ingabo z’u Bwongereza bucunga umutekano wo ku nyanja, HMS Tyne, ko bugiye gukora iyo myitozo.

Ubwato bw’u Burusiya bwasabye HMS Tyne kwimukira ahantu hizewe kurushaho, kandi ubwo bwato bw’u Bwongereza bwarabikoze.

Iyo myitozo yabereye mu mazi mpuzamahanga kandi yamaze iminota 30.

Ibi bibaye mu gihe Minisitiri w’Intebe mushya w’u Bwongereza yari amaze kurahira no gutangira inshingano.

Mu kwezi gushize, abasirikare badasanzwe b’Ingabo z’u Bwongereza zirwanira mu mazi binjiye mu bwato bw’u Burusiya butwara peteroli bwakoraga mu gace ka English Channel, mu gikorwa cyamaze amasaha atandatu. Bwari ubwa mbere Ingabo z’u Bwongereza zikoze igikorwa nk’icyo.

Muri Kamena kandi, umugabo n’umugore b’Abongereza bari mu mazi mpuzamahanga ya English Channel bahuye n’ubwato bw’intambara bw’u Burusiya bwitwa Admiral Grigorovich, buri ku ntera ya kilometero 37 uvuye ku kirwa cya Isle of Wight.

Ubwo bwato bwarashe amasasu yo kuburira igihe Jane na Alan Kelvey bari bagendesha ubwato bwabo bwo kwidagadura (yacht), mu gikorwa Minisiteri y’Ingabo y’u Burusiya yavuze ko cyari kigamije gukumira icyo yise “kwiyegereza guteje ibyago”. Ariko abo bombi bavuze ko batari mu nzira yashoboraga gutuma bagongana n’ubwo bwato.

Amato y’intambara y’u Burusiya akunze kugaragara anyura mu mazi mpuzamahanga ya English Channel, hafi y’amazi agenzurwa n’u Bwongereza cyangwa u Bufaransa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa