skol

Ubwato bwa Amerika bwikorera indege bugiye kuva mu ntambara nyuma yo gufatwa n’inkongi

Yanditswe: Wednesday 18, Mar 2026

featured-image

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zigiye gukura mu ntambara zihanganyemo na Iran ubwato bunini bwikorera indege, USS Gerald R. Ford, nyuma yo gufatwa n’inkongi ikomeye.

USS Gerald R. Ford ifite ubushobozi bwo gutwara abantu 4000, indege zirenga 75 z’intambara. Ifite ikoranabuhanga rihambaye rigenzura ibibera mu kirere no mu nyanja ndetse n’imbunda ziremereye.

Ubu bwato bufite agaciro ka miliyari 13 z’Amadolari bwari bumaze iminsi mu Nyanja Itukura. Aho ni ho indege z’intambara bwabaga butwaye zavaga zijya kugaba ibitero muri Iran.

Tariki ya 12 Werurwe 2026, igice kinini cyo kumeseramo imyenda muri ubu bwato cyafashwe n’inkongi y’umuriro, kuyizimya bitwara amasaha agera kuri 30 nk’uko ibinyamakuru birimo The Bloomberg byabitangaje.

Abashinzwe umutekano muri Amerika bemeza ko abantu hafi 200 bari muri ubu bwato bahawe ubutabazi kubera ibibazo bagize bikomoka ku mwotsi watewe n’iyi nkongi, babiri muri bo barakomereka cyane.

Ubu bwato bugiye kuva mu Nyanja Itukura, bwerekeze ku cyambu cya Souda Bay kiri ku kirwa cya Crete mu Bugereki kugira ngo bukanikwe. Aha bwahahagaze by’akanya gato mu mpera za Gashyantare 2026 ubwo bwagiraga ibibazo tekiniki.

Abakurikiranira hafi iyi ntambara bagaragaza ko gukura USS Gerald R. Ford mu Nyanja Itukura bishobora gusiga icyuho gikomeye ku ruhande rwa Amerika kuko indege nyinshi zagabaga ibitero muri Iran ni ho zaturukaga.

Hari amakuru avuga ko mu Nyanja Itukura hashobora koherezwa ubundi bwato bwikorera indege bwa USS George HW Bush kugira ngo buzibe iki cyuho. Ubu bwato bufite agaciro ka miliyari 6,2 z’Amadolari.

USS Gerald R. Ford yifashishwaga cyane mu ntambara ya Amerika na Iran yatangiye tariki ya 28 Gashyantare

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa