Ubwirinzi nkene bwatumye Abanyamerika bagwa mu gitero cya Iran muri Koweit
Yanditswe: Wednesday 04, Mar 2026
Nyuma y’uko Minisitiri w’Intambara muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Pete Hegseth, agaragaje ko abasirikare batandatu b’iki gihugu biciwe mu birindiro byacyo muri Koweit bitewe n’uko byinjiriwe n’igisasu kimwe, hagaragajwe ko ibi birindiro bidafite uburyo buhagije bwo kwirinda ibitero by’umwanzi.
Bigitangira, Ibiro by’Ingabo za Amerika bibarizwa mu Burasirazuba bwo Hagati, byavuze ko abaguye muri iki gitero cyagabwe na Iran bari batatu, nyuma ku wa 3 Werurwe 2026, Pete Hegseth, yemeza ko umubare wikubye kabiri.
Ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru, Hegseth yagize ati “Rimwe na rimwe hari uburyo intwaro imwe ishobora kwinjirira ibirindiro. Kuri iki kibazo, yarashwe kuri iki kigo cyari kirinzwe, ariko ibi biba ku ntwaro zikomeye cyane.”
Umwe mu basirikare ba Amerika yabwiye CBS News ko nubwo Hegseth avuga ko hari harinzwe ariko icyo kigo kitarinzwe neza bijyanye n’uko kimeze.
Yavuze ko ari ibikoresho bitatu bijya kumera nk’amakamyo yikorera za kontineri byahujwe bivamo aho gukorera. Bavuze ko ari uburyo Amerika ikunze gukoresha mu bihugu bitandukanye iyo hatari inzu isanzwe.
Amakuru avuga ko uburyo bwonyine bwafatwanga nk’ubwirinzi bw’ibi birindiro ari inkuta za metero nk’eshatu z’ubuhagarike zikoze muri ’béton’.
Ni inkuta zikunze kwifashishwa n’Ingabo za Amerika cyane cyane hirindwa nk’amasasu adakaze ariko hakagaragazwa ko zidafasha mu kurinda ingabo ibitero byo mu kirere.
Bivuga ko ibi birindiro byagabweho ibitero by’indege z’ubwiyahuzi zimwe zigwa ku kintu zigahita zishwanyukana na cyo. Byateje inkongi ndetse hagaragazwa ko kuri ibi birindiro nta buryo bwo gusenya ibisasu byabiraswaho bwari buhari.
Umutangamakuru ati “Nta bushobozi bwo guhangana na drones dufite.”
Abandi bantu bazi iby’iki kibazo babwiye CBS News ko abasirikare ba Amerika batigeze bumva impuruza ziteguza iby’iki gitero, ubu buryo butanga intabaza bwakunze kuvaho mu minsi yabanjirije iki gitero.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *