Uganda: Abanyeshuri ba Ntare School bagerageje kwica bagenzi babo bashinja kuryamana n’abo bahuje ibitsina
Yanditswe: Monday 11, Aug 2025
Abanyeshuri ba Ntare School muri Uganda bagerageje kwica bagenzi babo bane, babashinja kuryamana n’abo bahuje ibitsina no kwamamaza iyo migirire muri iri shuri riherereye mu Karere ka Mbarara.
Ubwo imyigaragambyo yo kurwanya aba banyeshuri yatangiraga mu rukerera rwo ku wa 10 Kanama 2025, babiri muri bo batabawe n’ubuyobozi bw’ishuri, abandi bahungira hanze y’ishuri mu rwego rwo gukiza ubuzima bwabo.
Aba banyeshuri barakajwe n’uko ubuyobozi bwatabaye abo bashakaga kwica, badukira inyubako zikoreramo abayobozi b’ishuri, bamenagura ibirahuri byazo ndetse n’iz’aho barara, bakoresheje amabuye n’inkoni.
Umwe mu banyeshuri bigaragambije yagize ati “Tubabajwe n’uko hari abaryamana n’abo bahuje ibitsina muri iri shuri, ubuyobozi bukaba butabikemura. Dufite abayobozi babana natwe buri gihe, bahura n’ababakuriye ariko bababwira ko ntabyo bazi.”
Undi munyeshuri, ashingiye ku kuba mu 2023 Perezida Yoweri Museveni yaremeje itegeko rihana abaryamana n’abo bahuje ibitsina n’abamamaza ibikorwa byabo, yatangaje ko ubuyobozi bw’ishuri nibudakemura iki kibazo, abanyeshuri bazacyikemurira.
Ati “Uyu ni umuburo. Nibatabihagarika, twebwe tuzabyihagarikira. Perezida wize muri iri shuri, yemeje itegeko rihana abaryamana n’abo bahuje ibitsina. Byaba biteye isoni ko ibikorwa nk’ibyo bibera hano.”
Umuyobozi w’iri shuri, Saul Rwampororo, yatangaje ko imyigaragambyo y’aba banyeshuri yafashe intera ndende, biba ngombwa ko hitabazwa abapolisi kugira ngo bayikumire.
Rwampororo yagize ati “Twatangiye iperereza kandi na Polisi iri kurigiramo uruhare. Ikibazo cy’abaryamana n’abo bahuje ibitsina si gishya kuko kivugwa ku Isi hose, no mu yandi mashuri. Abanyeshuri bacu baza hano ari bato, sintekereza ko batangiye iyo migirire. Ibyo bakura hanze nko mu gihe cy’ibiruhuko bishobora kuba impamvu.”
Umuvugizi wa Polisi mu ntara ya Rwizi, Samson Kasasira, yatangaje ko nta munyeshuri uratabwa muri yombi cyangwa se ngo yirukanwe n’iri shuri. Yasobanuye ko icyemezo kiza gufatwa nyuma y’iperereza.


Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *