Uganda: Abarindaga abakandida mu matora baricira isazi mu jisho
Yanditswe: Friday 13, Feb 2026
Abantu 100 barimo abarindaga umutekano w’abakandida umunani mu bihe by’amatora yabaye muri Uganda ku wa 15 batangaje ko bategereje amafaranga yabo bakoreye amaso agahera mu kirere.
Abarindaga umutekano w’abakandida bose uko ari umunani bavuye mu mashami atandukanye ya polisi, n’inzego z’umutekano, ariko kugeza ubu bavuga ko batishyuwe amafaranga bakoreye.
Umwe muri bo witwa James Odong yagize ati “twavuye mu mashami ashinzwe ubukerarugendo, irishinzwe gukurikirana ibyaha n’irishinzwe kurwanya iterabwoba ariko tumaze igihe dutegereje ndetse nta cyizere cyo kubona amafaranga twakoreye.”
Hagiye gushira hafi ukwezi amatora ya Uganda arangiye, abakoze akazi bakavuga ko badakurikiranye amafaranga yabo ashobora kuzanyerezwa.
Deus Muduku wari mu bashinzwe umutekano w’umukandida wa FDC, Nathan Nandala Mafabi yavuze ko bari 16, bishyurwa miliyoni 6 z’Amashilingi ya Uganda mu gihe bagombaga guhabwa miliyoni 9,7 z’Amashilingi.
Yavuze ko bishyurwaga ibihumbi 90 by’Amashilingi ku munsi ariko byarangiye hari iminsi bakoze akazi bicira isazi mu jishi kuko amafaranga bahawe adahuye n’iminsi bamaze mu kazi.
Ni ibibazo biri ku mpande zose kuko n’abarindaga Maj Gen (Rtd) Mugisha Muntu bavuze ko bwa mbere bahawe miliyoni 1,5 y’Amashilingi, nyuma bahangwa miliyoni 2,7 z’Amashilingi, hongera gutangwa miliyoni 1,8 y’Amashilingi.
Richard Adeng ati “Ntitwigeze tubwira abakiliya bacu ko abantu batari kuduha amafaranga yacu ariko twasabaga inshuti zacu kuducumbikira no kutugaburira tubizeza ko tuzabishyura nyuma. Twari twaramenye ko abakandida bari guhamagara bagasaba ko tuvanwa mu kazi mu gihe bamenye ko tutishimye, rero twakomeje gukora dutegereje kwishyurwa.”
Kuri Yoweri Kaguta Museveni, yari arinzwe n’abo muri Special Force ya Uganda. Umuvugizi w’uyu mutwe, Jimmy Dannis Omala yabwiye The New Vision ko abakoze muri izi nshingano bitabwagaho na Leta.
Umuvugizi wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora muri Uganda, Julius Mucunguzi, yavuze ko abarinze abakandida batigeze batanga ikibazo kijyanye n’amafaranga yabo ariko binabaye, bakabaye babinyuze mu bayobozi bakuru babo babohereje.
Ati “Igihe cy’amatora ntabwo cyari cyarangira, dufite abanda bakozi bagitegereje ko Komisiyo y’Amatora ibishyura, ari na byo turi gukoraho.”
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *