skol

Uganda: Bagabye igitero kuri Polisi hapfa barindwi

Yanditswe: Friday 16, Jan 2026

featured-image

Polisi ya Uganda yatangaje ko abantu barindwi bapfiriye mu bikorwa by’urugomo byabaye mu ijoro ryakurikiye amatora.

Ni urugomo rwabereye mu Mujyi wa Butambala uri mu bilometero nka 55 mu Majyepfo y’Uburengerazuba bw’Umurwa Mukuru Kampala.

Umuvugizi wa Polisi, Lydia Tumushabe yavuze ko abo mu matsinda agizwe n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Uganda bari bafite imihoro.

Ni ibikorwa bivugwa ko byateguwe n’uwitwa, Muwanga Kivumbi, uri mu bagize Inteko Ishinga Ametegeko, bagabye igitero kuri polisi n’ahagenewe kubarirwa amajwi, abantu 25 batabwa muri yombi.

Ati “Polisi yirwanyeho kuko bari abantu benshi. Polisi yarashe yirwanaho.”

Kivumbi we yabwiye Reuters ko abishwe, biciwe mu nzu ye aho bari bategereje ibyavuye mu matora y’abadepite, ahakana iby’uko bagabye ibitero kuri polisi.

Ati “Biciye mu nzu yanjye abantu 10. Bari mu igaraje bategereje ibyavuye mu matora ngo twishimire intsinzi yanjye. Baciye urugi batangira kurasa mu igaraje.”

Ku rundi ruhande Tumushabe yavuze ko atigeze amenya iby’uko mu rugo rwa Kivumbi hatewe na cyane ko ruri hafi ya sitasiyo ya Polisi.

Ibyibanze byavuye mu matora ya Perezida, bigaragaza ko Yoweri Museveni ari imbere aho afite 75% by’amajwi yo kuri site z’itora 59%, mu gihe Bobi Wine bahanganye afite 21%.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa