Abantu bane bapfuye abandi bakomerekera mu mpanuka yabereye mu Burasirazuba bwa Uganda, aho gari ya moshi yagonganiye n’imodoka itwara abagenzi.
Ni impanuka yabaye ku wa Gatandatu, tariki ya 6 Ukuboza 2025, ibera mu muhanda wa gari ya moshi wa Mbale-Tirinyi-Iganga mu gace kitwa Busembatya ko muri Bugweri.
Mu by’ibanze byavuye mu iperereza ryakozwe na polisi yo muri aka gace byerekanye ko umushoferi wari utwaye imodoka atigeze amenyekana, ndetse abagenzi yari atwaye bakaba berekezaga mu Mujyi wa Mbale.
Ubwo umushoferi yari agiye kwambukiranya umuhanda ntabwo yigeze amenya ko gari ya moshi yari yahageze, ihita imugonga ndetse imodoka iribirandura cyane, abantu bane mu bari bayirimo bahita bahasiga ubuzima abandi barakomereka.
Umuvugizi wa Polisi yo mu Ntara ya Busogo, ASP Kasadha Michael, yavuze ko impanuka ikimara kuba abantu batatu bahise bapfa, uwa kane na we apfa akigera mu bitaro bya Iganga.
Ntabwo polisi yatangaje umubare w’abakomeretse.
Yakomeje avuga ko iperereza ryimbitse rigiye gukorwa rizerekana neza icyateye impanuka, aho bazareba niba yaratewe n’umushoferi cyangwa ari imodoka yari ifite ikibazo.
Ubuyobozi bwo muri Bugweri bwasabye abakora umwuga wo gutwara abantu kujya bitondera imihanda ya gari ya moshi, bakambuka ari uko babanje kubona ko itari kuza cyangwa itari hafi.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *