Uganda: Gen Moses Ali yamaganye abavuga ko akwiye kuva muri politiki kuko ashaje
Yanditswe: Wednesday 16, Jul 2025
Itsinda rishyigikiye Gen Moses Ali w’imyaka 86, uri kwiyamamariza kongera kuba umudepite uhagarariye agace ka Adjumani y’Iburengerazuba, ryamaganye abamunenga bavuga ko ashaje bityo akwiye kuva muri politiki, bemeza ko agifite ubushobozi bwo kuzuza inshingano.
Kuva ku itariki ya 17 Kamena ubwo yatangazwaga nk’umukandida mu matora y’ishyaka rya NRM mu matora y’abagize Inteko ishinga Amategeko, benshi mu baturage batangiye kwibaza ku buzima bwe ndetse n’impamvu ku myaka 86 akomeje gushaka kuyobora.
Ubwo yari mu bikorwa bye byo kwiyamamaza ku wa 10 Nyakanga 2025, Gen Ali yagerageje kubyina kugira ngo yereke abaturage bakomeje gusaba ko yakwegura ko agifite imbaraga z’umubiri.
Gabu Amacha, ufasha mu bya politiki Gen Ali akaba n’umuyobozi w’itsinda rishinzwe ibikorwa bye byo kwiyamamaza, yabwiye Daily Monitor ko abaturage bibeshya, kuko Gen Ali agifite imbaraga kandi ashaka kongera kwiyamamariza guhagararira Adjumani mu Nteko Ishinga Amategeko.
Yakomeje agira ati “Ni we minisitiri wamaze igihe kirekire mu mateka ya Uganda, kandi umurongo w’imiyoborere na serivisi bye ni ibya Kera.”
Gen Ali yagiye mu Nteko Ishinga Amategeko bwa mbere mu 1973 nka Minisitiri w’Ubutegetsi, nyuma ahabwa izindi nshingano zitandukanye zirimo kuba minisitiri w’imari, urubyiruko, umuco n’imikino, ubukerarugendo, ubucuruzi n’inganda, umutekano w’imbere mu gihugu, ndetse n’ubutabazi.
Yatangiye gukorera igihugu mu 1968, ubwo yinjiraga mu ngabo za Uganda nk’umusirikare muto, akazagera ku ipeti rya Jenarali.
Gen Ali yatsinze amatora kuva 2001 kugeza 2021 keretse rimwe mu 2006, kandi abagize itsinda rye bavuga ko manda yifuza yo kuva 2026 kugeza 2031 ari yo ya nyuma .
Bamwe mu baturage bamushyigikiye bavuga ko afite ubunararibonye bukomeye mu mikorere ye kandi bukwiriye kuba umusemburo w’iterambere, mu gihe abandi basaba ko kuri iyo myaka 86 yakwegura, agahabwa umwanya w’icyubahiro aho kuguma muri politiki.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *