skol

Uganda: Hatangiye umukwabu mu ntasi zikekwaho kubeshya ko ADF ishaka gutera Kampala

Yanditswe: Thursday 26, Jun 2025

featured-image

Igisirikare cya Uganda cyashyizeho itsinda ryo ku rwego rwo hejuru rishinzwe gukora iperereza ku bakorera mu nzego z’ubutasi nyuma y’aho biketswe ko batanze amakuru atari yo ateguza ko umutwe w’iterabwoba wa ADF uteganya kugaba ibitero by’ubwiyahuzi muri iki gihugu.

Iri tsinda rigizwe n’uhagarariye Umugaba Mukuru w’Ingabo, n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi, Umuyobozi w’Urwego rushinzwe Umutekano w’Imbere, uw’Urwego rushinzwe Umutekano wo Hanze, Umuyobozi w’Ubugenzacyaha n’Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Iperereza mu Mutwe w’Ingabo zirinda Abayobozi Bakuru.

Leta ya Uganda ivuga ko inzego zishinzwe gukumira ibikorwa by’iterabwoba zimaze iminsi zitanga integuza zikurikiranya, zivuga ko ADF ishaka kugaba ibitero by’iterabwoba mu Mujyi wa Kampala, ariko ntibibe.

Iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko bishoka ko bamwe mu bashinzwe umutekano bashobora kuba barakabirije aya makuru cyangwa se bakayahimba kugira ngo bahabwe amafaranga yitiriwe kurwanya iterabwoba.

Umwe mu bashinzwe umutekano yagize ati “Nubwo ADF ikiri ikibazo, ntabwo twakwemera ko inzego z’imbere ziganzwa no kwishakira inyungu bwite. Ubunyangamugayo bw’inzego zacu z’umutekano buruta byose.”

Iri tsinda riyobowe n’Umugaba Mukuru wungirije w’Ingabo za Uganda, Lt Gen Sam Okiding, riteganya gusuzuma raporo z’ibikorwa by’inzego z’umutekano, itumanaho ryakozwe, uburyo amafaranga yakoreshejwe ndetse n’amakuru y’ubutasi yatanzwe ku bitero by’ubwiyahuzi mu mezi atandatu ashize.

Biteganyijwe kandi ko iri tsinda rizahata ibibazo abayobozi bo mu rwego rw’ubutasi rwa gisirikare ndetse n’urwa Polisi, kandi iperereza nirirangira, rizashyikirizwa Umugaba Mukuru w’Ingabo, Gen Muhoozi Kainerugaba.

Gen Muhoozi aherutse gutegeka ko Umuyobozi w’Ishami ry’Igisirikare rishinzwe kurwanya Iterabwoba, Col Peter Ahimbisibwe na Lt Col Ephraim Byaruhanga uyobora Ishami rishinzwe Ibikorwa byihariye, batabwa muri yombi nyuma y’aho biketswe ko aya mashami yacengewe na ADF, akajya atanga amakuru y’ubutasi atari yo.

Col Ahimbisibwe na Lt Col Byaruhanga bafungiwe ku Cyicaro Gikuru cy’Igisirikare, i Mbuya muri Kampala, mu gihe iperereza rikomeje.

Iyi foto igaragaza ushinzwe umutekano yambaye ibyagenewe abapfubya ibisasu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa