Uganda: Havutse imvururu mu iburanisha ry’urubanza ruregwamo Dr. Kizza Besigye
Yanditswe: Thursday 06, Nov 2025
Mariam Obeid Lutale, umukobwa wa Hajj Obeid Lutale, yatawe muri yombi nyuma yo guteza imvururu mu Rukiko Rukuru rwa Kampala, ashinja umucamanza Emmanuel Baguma, kwigiza nkana mu rubanza ruregwamo Dr Kizza Besigye, Hajj Lutale, na Capt Denis Oola, batavuga rumwe nubutegetsi bwa Perezida Museveni.
Ibi byabaye ku wa 6 Ugushyingo 2025, ubwo umucamanza Emmanuel Baguma, yangaga icyifuzo cy’abarwega, cyo gushyikiriza ikirego cyabo Urukiko rushinzwe kurengera Itegeko Nshinga rya Uganda kugira ngo gisuzumwe neza.
Dr Kizza Besigye umaze imyaka myinshi atavuga rumwe n’ubutegetsi, yatawe muri yombi mu Ugushyingo 2024 ubwo yari i Nairobi, afatirwa hamwe n’umujyanama we, Hajj Obeid Lutale.
Icyo gihe bari bagiye mu muhango wo kumurika igitabo cy’umunyapoliti Martha Karua, aho bombi bahise bafungwa, bakurikiranyweho ibyaha birimo kugambanira igihugu, n’ibindi bihuzwa n’umugambi wo gukura Perezida Yoweri Museveni ku butegetsi.
Mu mashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, Mariam Lutale, usanzwe ari umunyamategeko yatwawe shishi itabona n’inzego z’umutekano kubwo guteza imvururu mu rukiko, mu rusaku rwinshi agira ati: “Twategereje umwaka wose none wapfuye ubusa? Ibi byari ikinamico ya politiki, mujyane iyi kinamico yanyu muri sinema bakinemo filime.”
Urubanza rwabo rukurikirwa n’abantu benshi bo mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga, kuko hakiri impaka ku iyubahirizwa ry’amategeko muri rwo.
Dr Kizza Besigye na Hajj Obeid Lutale, bamaze umwaka muri gereza bashinjwa ibyaha bijyanye no kugambanira Igihugu no gushaka guhirika ubutegetsi bwa Perezida Museveni

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *