skol

Uganda: Ibiro bya perezida byahakanye ishyirwaho ry’umuyobozi mushya wa Uganda Airlines

Yanditswe: Friday 06, Feb 2026

featured-image

Mu minsi ishize, Perezida Yoweri Kaguta Museveni yafashe icyemezo cyo kweguza Umuyobozi Mukuru wa Uganda Airlines, Jenifer Bamuturaki, nyuma y’igihe kirekire avugwaho imiyoborere mibi ishyira iyi sosiyete mu bihombo.

Ibiro by’uyu mukuru w’igihugu byatangaje ko bitari muri guhunda zo guha izi nshingano undi.

Ni nyuma y’uko hari inama ikomeye yabereye i Enteebe ku wa 4 Gashyantare 2026, ihuza Museveni na Girma Wake wigeze kuyobora Sosiyete y’Indege ya Ethiopia [Ethiopian Airlines], bituma benshi bemeza ko ari we ugiye guhabwa izi nshingano.

Urujijo rwaje nyuma y’uko Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Urubyiruko n’Abana, Balaam Barugahara, yanyujije ku rukuta rwe rwa X ubutumwa bushimira uyu mugabo mu nshingano nshya na Gen Muhoozi Kainerugaba ku bw’inama yatanze.

Umuyobozi ushinzwe itangazamakuru mu biro bya Perezida, Sandor Walusimbi, yahise anyomoza ayo makuru.

Walusimbi yagize ati “Ntabwo Perezida yashyizeho umuntu uwo ari we wese ku mwanya w’umuyobozi wa Uganda Airlines. Turasaba abaturage kwirengagiza ubutumwa bwose ku mbuga nkoranyambaga buvuga ibinyuranye n’ibi.”

Uyu mugabo w’imyaka 82 wavuzweho guhabwa ubuyobozi na Museveni, afite ubunararibonye muri uru rwego kuko yayoboye imyaka itari mike Sosiyete ya Ethiopian Airlines iri mu zikomeye ku Isi.

Uganda yatangaje ko n’ubwo uyu mugabo yahuye n’umukuru w’igihugu, amategeko n’amabwiriza mu gutanga imyanya y’akazi agomba gukurikizwa. Inama y’ubutegetsi ya Uganda Airlines iherutse gushyira amatangazo mu binyamakuru by’igihugu ishaka abifuza guhatanira uyu mwanya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa