Ikigo cy’itangazamakuru cya Nation Media Group (NMG) gifite icyicaro muri Kenya cyatangaje ko cyongeye gusubukura ibikorwa byacyo muri Uganda, nyuma y’igihe kirenga ukwezi cyarahagaritswe n’itegeko ry’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba, umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni.
Iki kigo cyavuze ko ibinyamakuru byacyo, televiziyo ndetse na radiyo byongeye gukora nyuma y’ibiganiro byahuje umunyemari wo muri Tanzania, Rostam Azizi, ufite imigabane myinshi muri NMG, na Gen. Kainerugaba.
Mu itangazo yashyize ahagaragara, Azizi yashimiye Perezida Museveni n’Umugaba Mukuru w’Ingabo ku ruhare bagize mu gutuma iki kibazo gikemuka, ariko ntiyasobanuye impamvu ubutegetsi bwa Uganda bwafashe icyemezo cyo kongera kwemerera NMG gukora.
Ku rundi ruhande, umuvugizi w’Igisirikare cya Uganda, Chris Magezi, ntiyahise atanga igisubizo ku busabe bwo kugira icyo avuga kuri iki cyemezo.
Mu mpera za Kamena 2026, Gen. Muhoozi Kainerugaba yari yategetse ko ibikorwa bya NMG muri Uganda bihagarikwa, birimo ikinyamakuru Daily Monitor na NTV Uganda, ariko icyo gihe ntiyasobanuye impamvu yabimuteye.
Icyo cyemezo cyari cyateje impungenge imiryango mpuzamahanga iharanira ubwisanzure bw’itangazamakuru n’uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo, cyane ko Perezida Museveni amaze imyaka isaga 40 ku butegetsi.
Gen. Muhoozi Kainerugaba, uvugwaho kuba ashobora gusimbura se ku buyobozi bw’igihugu, akunze kuvugisha abantu ku mbuga nkoranyambaga kubera ubutumwa bukakaye yandika, harimo n’ubwigeze gutera ubwoba aho yavugaga ko ashobora guca umutwe umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi, Bobi Wine.
Si ubwa mbere ubutegetsi bwa Uganda buhagaritse ibikorwa bya Daily Monitor. Mu 2013, iki kinyamakuru cyafunzwe iminsi 10 nyuma yo gutangaza inkuru zagarukaga ku washoboraga gusimbura Perezida Museveni ku butegetsi.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *