Abategura igitaramo cy’urwenya cya Comedy Store, cyari kuzitabirwa n’abahanzi n’ibyamamare barimo Diamond Platnumz, The Ben na Eric Omondi, batangaje ko cyimuriwe ikindi gihe kubera amabwiriza yashyizweho na Leta ya Uganda agamije gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Ebola.
Mu itangazo ryasohowe n’ubuyobozi bwa Comedy Store ku wa 29 Gicurasi 2026, basobanuye ko iki cyemezo cyafashwe nyuma yo kugisha inama abantu batandukanye babagiriye inama yo kudakomeza gahunda y’iki gitaramo muri iki gihe.
Bagize bati: “Nyuma yo kuganira n’inzego n’abantu batandukanye, twafashe icyemezo kigoye cyo gusubika ibirori byo kwizihiza imyaka 10 Comedy Store imaze ikora.”
Iki gitaramo cyari giteganyijwe kuba ku wa 5 Kamena 2026, kikaba cyari kuzahuza abahanzi bakomeye barimo The Ben, Diamond Platnumz, Eric Omondi, ndetse n’abahanzi bo muri Uganda nka Spice Diana, Lydia Jazmine, Winnie Nwangi, Fik Fameica n’abandi benshi.
Gusubikwa kwacyo byatewe n’ingamba zafashwe na Minisiteri y’Ubuzima ya Uganda nyuma y’uko hagaragaye ubwandu bwa Ebola muri icyo gihugu. Mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’iki cyorezo, ibikorwa byose bihuza abantu benshi, birimo n’ibitaramo, byahagaritswe kugeza igihe hazatangirwa andi mabwiriza.
Hagati aho, The Ben aracyakomeje imyiteguro y’ibitaramo azazengurukamo u Rwanda ku bufatanye na Bruce Melodie. Biteganyijwe ko uru rugendo ruzatangirira i Musanze ku wa 13 Kamena 2026, rukomereze i Nyagatare ku wa 20 Kamena, rugere i Bugesera ku wa 27 Kamena, mbere yo gusorezwa i Rubavu ku wa 4 Nyakanga 2026.
Abifuza kwitabira ibi bitaramo bazishyura amafaranga y’u Rwanda 2,000 Frw mu myanya isanzwe, 5,000 Frw muri VIP, naho amatike ahenze azagura 10,000 Frw.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *