Uganda: Impamyabumenyi za murumuna wa Museveni ushaka kuba Umudepite zashidikanyijweho
Yanditswe: Tuesday 28, Oct 2025
John Ndamagi Tumwebaze uri mu bahataniye guhagararira agace ka Mawogola y’Amajyaguru mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda, yanditse asaba ko murumuna wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni, bahataniye uyu mwanya, asabwa gutanga ibyangombwa bigaragaza ko yarangije amashuri.
Amakuru dukesha Daily Monitor avuga ko ku wa 27 Ukwakira 2025, Tumwebaze yandikiye Komisiyo y’Amatora muri Uganda, ayisaba kugenzura neza no kwemeza umwimerere w’impamyabumenyi zatanzwe na Godfrey Aine Kaguta, murumuna wa Perezida Museveni.
Uyu mugabo kandi yasabye ko ahabwa kopi z’impamyabumenyi za Godfrey Aine Kaguta kugira ngo yigenzurire umwimerere wazo.
Tumwebaze atangaje ibi nyuma y’iminsi mike yumvikanye avuga ko uyu murumuna wa Museveni atize.
Ati: “Turi kuvuga umuntu udashobora kwandika no gusoma. Ni gute uwo muntu ashobora guhagararira abaturage bacu? Ni gute uwo muntu azagira uruhare mu gushyiraho amategeko?”
Nyuma y’aya magambo Godfrey Aine Kaguta yavuze ko “gutoranywa n’ishyaka rya NRM birahagije mu kugaragaza ko mfite impamyabumenyi zikenewe.”
Ku wa 22 Ukwakira 2025, nibwo Godfrey Aine Kaguta yemejwe bidasubirwa nk’uzarihagararira mu matora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko, mu gace ka Mawogola y’Amajyaruguru.
Impamyabumenyi za Godfrey Aine Kaguta, murumuna wa Perezida Museveni, ushaka kuba Umudepite zashidikanyijweho

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *