Inzego z’umutekano zirimo abagenzacyaha n’abasirikare, zasatse urugo rwa Anita Annet Among uheruka gusoza manda nka Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda, mu iperereza ku byaha akekwaho byo kwigwizaho umutungo n’iyezandonke.
Ni igikorwa kibayeho mu gihe Among amaze iminsi ku gitutu cy’abamushinja kubaho ubuzima buhenze cyane, ku buryo umutungo we ukwiye gushidikanywaho.
Birimo kuba kandi mu gihe yashakaga kwiyamamariza manda ya kabiri yo kuyobora Inteko Ishinga Amategeko, ariko abanyapolitiki bakomeye ndetse n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, bifuza undi mukandida.
Bimwe mu byazamuye igitutu birimo amakuru avuga ko mu minsi ishize, Among yaguze mu Bwongereza imodoka ya Rolls-Royce Cullinan yakozwe mu 2025 ifite agaciro ka 440.000£ (miliyoni 860 Frw). Ni imodoka yiyongereye mu zindi z’igiciro uyu muyobozi atunze.
Mu kurahira kwa Perezida Yoweri Museveni ku wa 12 Gicurasi 2026 kandi, Among yaserukanye ikanzu n’ikote byakozwe n’inzu y’imideli ya Oscar de la Renta yo muri Repubulika ya Dominican, igura hafi miliyoni 18 Frw.
Mu bihe bitandukanye ariko, Among yavuze ko yabayeho ubuzima bwo kwizirika no gukora cyane, ku buryo bidatangaje kuba yarabonye amafaranga.
Yaje kuvuga ko yazamutse buhoro buhoro, abanza kuba umukozi wo mu rugo, nyuma aza gukora muri Centenary Bank yakira abakiliya, aza kuba umuyobozi, aba umwarimu muri kaminuza, akomereza muri politiki.
Gen Muhoozi aheruka gutangaza kuri X, ko Minisitiri w’Ingabo, Jacob Marksons Oboth, yakoze neza inshingano yahawe mu myaka itanu amaze muri guverinoma, bityo ko ari we ashyigikiye ngo azabe Perezida w’Inteko.
Ibinyamakuru byo muri Uganda bivuga ko Among ari gukorwaho iperereza ku byaha bijyanye n’imari, ndetse ko byategetswe na Perezida Museveni ubwe.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *