skol

Uganda: Minisitiri w’Ingabo mu mazi abira kubera umwenda ukomoka ku basirikare boherejwe muri Somalia

Yanditswe: Wednesday 23, Jul 2025

featured-image

Uganda: Minisitiri w’Ingabo mu mazi abira kubera umwenda ukomoka ku basirikare boherejwe muri Somalia

Raporo y’Umugenzuzi mukuru w’Ingari ya Leta muri Uganda ku bikorwa byakozwe hagati ya Ukuboza 2023 na 2024, igaragaza ko uyu mwenda ukomoka ku kiguzi cy’ingendo UACC yatwayemo abasirikare ba Uganda muri Somalia mu butumwa bwo kubungabunga amahoro.

Icyemezo cyo guhagamaza Minisitiri Jacob Markson Oboth cyafashwe na Perezida w’iyi Komisiyo, Medard Lubega Sseggona nyuma yo kubona ko UACC ikomeje kugwa mu bihombo.

Sseggona ati “bafite imyenda myinshi batishyuza, ibyo bikagira uruhare ku bihombo barimo, ariko umwe mu bantu batubahiriza amasezerano ni Minisiteri y’Ingabo, ibintu tubona ko bidakwiriye kwihanganirwa. Ku bw’ibyo twahamagaje Minisitiri n’umunyamabanga uhoraho ngo bazitabe komisiyo.”

Muri rusange iki kigo cy’ubwikorezi cyishyuza ibigo bya leta muri Uganda arenga miliyari 38 z’Amashilingi.

Guhamagaza Minisitiri Oboth bije nyuma y’uko Minisiteri y’Ingabo muri Mutarama 2025 yari yasabye Inteko Ishinga Amategeko kwemeza ko UACC ihabwa miliyari 381 z’Amashilingi kugira ngo isohoke mu bibazo irimo.

Imwe mu ndege UACC yifashishaga yagonzwe n’inyoni, indi ihera mu ntambara muri Sudani, mu gihe izindi zisigaye zose zishaje.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa