skol
fortebet

Uganda, RDC na Sudani y’Epfo ntibemerewe kwinjira muri Canada

author-image

Yanditswe na: Angeline MUKANGENZI
Kuwa: Wednesday 27, May 2026

Uganda, RDC na Sudani y'Epfo ntibemerewe kwinjira muri Canada

Sponsored Ad

skol

Icyorezo cya Ebola gihangaikishije abatari bake bitewe n’ubukana bwacyo. Ni muri urwo rwego Leta ya Canada yatangaje ko yafashe icyemezo cyo gukumira abaturuka mu bihugu bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Uganda na Sudani y’Epfo kwinjira muri iki gihugu mu gihe cy’iminsi 90, uhereye kuri uyu wa 27 Gicurasi 2026, bitewe n’uko ibi bihugu byagaragayemo abarwayi benshi ba Ebola.

Ikigo cya Canada gishinzwe ubuzima rusange cyatangaje ko ku Banya-Canada, abafite ibyangombwa byo guturayo n’abandi banyamahanga batari abo muri ibi bihugu ariko babiherukamo, bo bazajya bakirwa ariko babanze kujya mu kato k’iminsi 21.

Ku wa 26 Gicurasi, Minisiteri y’Ubuzima ya Bahamas na yo yatangaje ko mu gihe cy’iminsi 30 guhera uwo munsi, abaturuka muri RDC, Uganda na Sudani y’Epfo batemerewe kujya muri iki gihugu.

Ku banyamahanga bari abo muri ibi bihugu ariko babiherukamo mu gihe kitarenze iminsi 30, Leta ya Bahamas yasobanuye ko bazajya bakorerwa isuzuma ryisumbuyeho, kandi ko bazajya bashyirwa mu kato.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika na zo zakumiriye abaturuka muri RDC, Uganda na Sudani y’Epfo mu gihe cy’iminsi 21, kugira ngo iki cyorezo kitagera i Washington.

Umuryango mpuzamahanga ushinzwe ubuzima, OMS, ugaragaza ko hari ibyago byinshi by’uko iki cyorezo cyagaragaye bwa mbere muri RDC kizakwirakwira mu karere ariko ko ibyo kuba cyakwambuka umugabane ari bike.

Minisiteri y’Ubuzima muri RDC igaragaza ko kugeza ku wa 24 Gicurasi, abantu 906 ari bo bikekwa ko banduye iki cyorezo, bigakekwa ko 221 ari bo cyishe. Muri Uganda, byemejwe ko barindwi ari bo bari bamaze kwandura kugeza ku wa 25 Gicurasi.

Nta murwayi wa Ebola cyangwa uyikekwaho uraboneka muri Canada, Bahamas na Amerika ariko ibi bihugu bisobanura ko bigomba gukaza ingamba kugira ngo iki cyorezo gikwirakwira kandi cyica byihuse kitabigeramo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa