Uganda: Umudepite yashinje mugenzi we kureba ’pornography’
Yanditswe: Sunday 08, Feb 2026
Justine Nameere uri mu bagize Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda, yashinje mugenzi we, Ali Nganda Kasirye Mulyanyama, kureba amashusho y’urukozasoni.
Nameere uhagarariye agace ka Masaka y’Umujyi mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda yikomye Mulyanyama uhagarariye agace ka Makindye East, mu kiganiro yagiranye na YouTube Channel yitwa ‘Gossip Live’.
Uyu mugore yavuze ko yamenye ko Mulyanyama areba filime z’urukozasoni mu cyumweru gishize ubwo bombi bahuriraga mu kiganiro ‘The Barometer’ gica kuri televiziyo na NBS. Ni ikiganiro bahuriyemo kandi n’umusesenguzi mu bya politike witwa Charles Rwomushana.
Nameere yavuze ko nyuma y’ikiganiro, Mulyanyama yagiye kwaka nimero za telefone Charles Rwomushana, undi atungurwa no gusanga muri telefone ye amashusho y’urukozasoni.
Nameere yagize ati “Yafunguye telefone kugira ngo asabe Rwomushana nimero ya telefone, akuramo umubare w’ibanga, wibuke ko icyo uherutse kureba nicyo kibanza, asanga ipaji iriho amashusho y’urukozasoni. Rwomushana yahise amubwira ati njye simpa nimero yanjye abantu bareba amashusho y’urukozasoni.”
Umwuka mubi hagati ya Nameere na Mulyanyama ukomoka ku matora ya Perezida n’ay’Abadepite yabaye muri Uganda ku wa 15 Mutarama 2026.
Nameere w’ishyaka riri ku butegetsi National Resistance Movement (NRM) yahataniye guhagararira agace ka Masaka y’Umujyi, ariko atsindwa na Rose Nalubowa. Nameere yanze kwemera ibyavuye mu matora, asaba ko amajwi yongera kubarwa, kandi koko birakorwa.
Byarangiye byemejwe ko Nameere ari we watsinze, Rose Nalubowa w’ishyaka NUP rya Robert Kyagulanyi, abura umwanya mu Nteko Ishinga Amategeko.
Intsinzi ya Nameere ntabwo yishimiwe na Mulyanyama usanzwe ari na Meya w’Akarere ka Makindye. Uyu mugabo nawe usanzwe ari umuyoboke wa NUP yavuze ko Nameere yibye Rose Nalubowa basangiye ishyaka.
Nameere na Mulyanyama mu minsi mike ishize bahuriye mu kiganiro ‘The Barometer’ kuri televiziyo ya NBS, birangira bateranye amagambo, batangira gutukana no kwibasirana.
Ibi byatumye Komisiyo Ishinzwe Itumanaho muri Uganda ihagarika iki kiganiro, ndetse itegeka NBS guhagarika by’agateganyo umunyamakuru Adam Kungu, ugikora.
Justine Nameere wahoze ari umunyamakuru aherutse kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda nk’Umudepite
Depite Ali Nganda Kasirye Mulyanyama, yashinjwe kureba amashusho y’urukozasoni

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *