skol

Uganda: Umugore yapfiriye mu rugo rw’umupfumu

Yanditswe: Sunday 12, Oct 2025

featured-image

Polisi yo mu mujyi wa Mbale muri Uganda yataye muri yombi umugabo witwa Kharim Mwima wiyita umupfumu, nyuma y’urupfu rw’umugore witwa Jennifer Khainza wapfiriye mu rugo rwe ruherereye mu mudugudu wa Kasanja.

Umuvugizi wa polisi mu Ntara ya Elgon, SP Rogers Taitika, yatangaje ko Mwima yatawe muri yombi kugira ngo hakorwe iperereza ku rupfu rwa Khainza.

Ati: “Turi gukora iperereza kugira ngo tumenye icyateye urupfu rwe, kandi umurambo wamaze koherezwa ku bitaro kugira ngo ukorerwe isuzuma.”

Mwima yafashwe ku bufatanye bwa polisi n’umuryango utegamiye kuri Leta witwa Project Rescue Children Foundation, nyuma y’uko baketse ko ashobora kuba afite aho ahuriye n’urupfu rw’uwo mugore.

Polisi yatangaje ko nubwo impamvu nyamukuru y’urupfu rw’uwo mugore itaramenyekana, hari amakuru avuga ko yaba yaragiye kwivuza kuri uwo mupfumu witwa bikarangira apfiriye yo.

Inzego z’umutekano zasabye abaturage kwirinda kujya mu bapfumu no gushakira ibisubizo mu nzira zitemewe n’amategeko, kuko bishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga, zisaba abaturiye aho ibi byabereye gutanga amakuru yose baba bafite mu rwego rwo gufasha mu iperereza.

Kugeza ubu, Mwima afungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Mbale, mu gihe hagitegerejwe ibisubizo by’isuzuma ry’umurambo ndetse n’indi myanzuro izafatwa hashingiwe ku iperereza riri gukorwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa