skol

Uganda: Umwana “yavukanye” umudali wo mu Idini Gatolika mu ntoki

Yanditswe: Tuesday 03, Feb 2026

featured-image

Umugore wo mu Karere ka Gomba, mu gace ka Saali yabyaye umwana mu buryo butangaje kuko bivugwa ko yavukanye umudali uriho Mutagatifu Antoine wa Padua, awupfumbatije mu kiganza.

Inkuru y’ivuka ry’uyu mwana w’umuhungu yasakaye ku wa 2 Gashyantare 2026. Yabyawe na Sylvia Nakalanzi, umugore w’imyaka 30.

Ababyeyi be n’abandi babibonye bahamije ko uyu mwana yavutse afite umudali ugaragaraho Mutagatifu Antoine wa Padua, ateruye umwana Yezu.

Imidali isanzwe iba ifite inkondo hejuru inyuzwamo umugozi ku buryo ishobora kwambarwa mu ijosi n’ahandi ariko uwo uyu mwana yavukanye wo si ko umeze, ahubwo uzengurutswe n’akuma ku ruhande.

Sylvia Nakalanzi wabyaye uyu mwana yavuze ko yagize ubwoba akimenya ko umwana yabyaye yari afite umudali mu ntoki, ariko abari bahari abyara bamubwira ko umwana yavutse na kibazo nta kimwe afite.

Uyu mubyeyi yavuze ko umwana we igihe arize bakamukozaho wa mudali ahita atuza. Uyu mubyeyi ntiyabyariye kwa muganga ahubwo yafashijwe n’umubyaza wa gakondo uzwi nka Rovinsa Najjemba.

Najjemba yahamije ko umwana yavukanye umudali ndetse avuga ko mu myaka 42 amaze afasha ababyeyi kubyara ari ubwa mbere abibonye.

Se w’umwana, Jonan Kakulu yavuze ko yishimiye ko yabyaye ariko iby’umudali bimutera ubwoba kuko ari ubwa mbere bibayeho mu muryango wabo.

Uyu mugabo yavuze ko bakiri mu rujijo rw’icyo bakurikizaho niba bakomeza imihango isanzwe yo kwita umwana izina bitewe n’ibyakurikiye ivuka rye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa