skol

Uganda: Urukiko rushyigikiye ko abagabo bemererwa gukomeza gushaka abagore benshi

Yanditswe: Monday 14, Jul 2025

featured-image

Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga muri Uganda rwatesheje agaciro ikirego cyasabaga ko gushaka abagore benshi muri iki gihugu bigirwa icyaha.

Ni ikirego cyari cyatanzwe n’Umuryango WPI urengera uburenganzira bwa muntu muri Uganda. Wavuze ko Itegeko Nshinga rya Uganda, ribuza kuba abagabo bafite abagore benshi bagezwa mu nkiko ngo bakurikiranweho ubuharike. Ibi ngo ntibiboneye kuko abagabo bafite umugore umwe bo bashobora gukurikiranwaho icyo cyaha, kandi abantu bareshya imbere y’amategeko.

Uyu muryango wakomeje uvuga ko gushaka abagore benshi bitera ibibazo bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe, icyuho mu buringanire ku bijyanye n’imitungo ndetse bigahonyora uburenganzira bw’abagore kuko bibatesha agaciro ndetse bikangiza ubuzima bwabo.

Umwanzuro w’uru rukiko wasomwe n’umucamanza Margaret Tibulya, uvuga ko icyemezo cyo gushaka abagore benshi gishingiye mu kubaha umuco n’imyemerere y’amadini atandukanye.

Yakomeje avuga ko gushaka abagore benshi bidahonyora amahame yo kureshya imbere y’amategeko, kutavangura no kwirinda ibikorwa byose bitesha agaciro ikiremwa muntu, ari mu Itegeko Nshinga.

Ku kijyanye no kuba gushaka abagore benshi bituma uburenganzira bwabo buhonyorwa, urukiko rwavuze ko nta bimenyetso simusiga bibigaragaza, rushimangira ko ntaho bihuriye no kwanduzanya SIDA nk’uko byari byagaragajwe.

Ruti “Gushaka abagore benshi ntabwo buri gihe bijyanye n’ibikorwa by’iyicarubozo, cyereka gusa igihe habaho guhatirwa gushaka, ariko nabyo ubwabyo ni icyaha, gushaka abagore benshi hagati y’abujuje imyaka y’ubukure nta hantu bihuriye n’ubugome, ndetse no gutesha abantu agaciro.”

Muri Uganda kuba umugabo yashaka abagore benshi byemewe n’amategeko cyane cyane igihe byaba bishingiye ku muco we n’idini. Abagore afite bose baba bemerewe kuba basezerana imbere y’amategeko.

Ku mugabo wasezeranye n’umugore umwe imbere y’amategeko, we ashobora gukurikiranwaho icyaha cy’ubuharike, igihe yaba yaryamanye n’undi utari uwo bashakanye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa