Ikigo cya Uganda gishinzwe itumanaho, UCC, cyatangaje ko kuva ku wa 13 Mutarama 2026 internet rusange igomba guhagarikwa kuva saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kugeza igihe hazasohokera irindi tangazo.
Ni mu itangazo ryashyizwe hanze ku wa 13 Mutarama 2026 risaba ibigo by’utumanaho byose guhagarika internet, kutagurisha simcard nshya n’ibindi bikorwa byose by’itumanaho.
UCC yavuze ko ibi bikorwa ari ibyo kugira ngo hirindwe abantu bashaka kwica amatora muri iki gihugu.
Iti “ Izi ngamba ni izo gukumira ikwirakwizwa ry’amakuru atari yo, ibihuha, ibikorwa byo kwica amatora ndetse n’ibindi bikorwa bishobora guhungabanya abaturage bigatuma amatora atagenda neza.”
Muri iki gihe imbuga zose nka Facebook, Instagram, Whatsapp, Telegram n’izindi zizaba zihagaritwe, nta Email zemerewe koherezwa, nta mashusho azashyirwa ku mbuga nkoranyambaga nka Youtube, n’ibindi.
Imirongo yose kandi ishobora gutanga internet izakurwaho, yaba fibre optique, satellite, n’ahandi hose hashobora gutanga internet nka VPN.
Icyakora inzego z’ubuvuzi, ibigo bya leta bitandukanye, serivisi za banki nko kohereza amafaranga kubitsa no kubikuza, gahunda (system) z’ubwikorezi ntizirebwa n’izi ngamba gusa hazabaho uburyo bwo kubigenzura.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *