Uganda yanenze ukubogama kugaragara muri raporo iyishinja gufasha M23
Yanditswe: Saturday 20, Jul 2024

Uganda yanenze ukubogama kugaragara muri Raporo y’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye zikurikiranira hafi umutekano wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zishinja Ingabo z’icyo gihugu (UPDF) gufasha umutwe witwaje intwaro wa M23.
Muri iyi raporo yasohotse muri Nyakanga 2024, izi mpuguke zavuze ko abasirikare ba Uganda n’abo mu rwego rw’ubutasi bagiye i Bunagana gufasha M23 mu ntambara ihanganyemo n’Ingabo za RDC, FARDC.
Zatangaje kandi ko bamwe mu bayobozi bo muri M23, barimo abo Loni yafatiye ibihano bibabuza gukorera ingendo mu mahanga, bagiye muri Uganda kenshi, baganira n’abo muri Leta. Mu bakomojweho harimo Gen Sultani Makenga uyobora uyu mutwe mu rwego rwa gisirikare.
Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya, aherutse gutangaza ko Ubuyobozi bw’Igihugu cyabo na bwo buzi ko Uganda ifasha M23. Ibi yabishingiyeho asaba ko iki gihugu cyafatirwa ibihano.
Kuri uyu wa 19 Nyakanga 2024, Chargé d’Affaires wa Uganda muri RDC, Matata Twaha, yahuye na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wungirije wa RDC, Gracia Yamba Kazadi, baganira kuri ibi birego.
Uyu mudipolomate wa Uganda yateye utwatsi iyi raporo, asobanura ko Igihugu cyabo kidashobora gufasha M23, mu gihe ingabo zacyo zisanzwe zifatanya n’iza RDC mu bikorwa byo kurwanya umutwe w’iterabwoba wa ADF.
Twaha yagaragaje ko muri iyi raporo harimo ubunyamwuga buke, kuko izi mpuguke zitigeze zegera Leta ya Uganda kugira ngo igaragaze ukuri kwayo.
Yagize ati “Uganda isanzwe ari umufatanyabikorwa wa RDC mu kugarura umutekano mu Burasirazuba binyuze muri Opération Shujaa, ntabwo ishobora gufasha umutwe ukorera ku butaka bwa Congo. Iyi raporo isohotse mu gihe Guverinoma ya Uganda itigeze imenyeshwa iki kibazo.”
Byatangiye guhwihwiswa ko Ingabo za Uganda zifasha M23 muri Kamena 2022, ubwo uyu mutwe wafataga Bunagana. Icyo gihe abarimo Christophe Mboso wayoboraga Inteko Ishinga Amategeko ya RDC bavuze ko zawufashije gufata uyu mujyi.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya RDC yatangaje ko nubwo hasohotse iyi raporo, ibihugu byombi bizakomeza kwifatanya muri gahunda zibifitiye inyungu.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *