skol

Uganda yarashe umusirikare wa Sudani y’Epfo, none ibihugu byombi biri kurebana ay’ingwe

Yanditswe: Monday 22, Dec 2025

featured-image

Sudani y’Epfo yashinje Ingabo za Uganda gushimuta umusirikare wayo no kumwica, mu gihe iki gihugu cyo kivuga ko uwarashwe yazize ubujura.

Uyu musirikare witwa Corporal Daniel Agweli w’imyaka 27, yarashwe ku itariki ya 19 Ukuboza 2025 mu gace ka Yamba, hafi y’umupaka.

Polisi ya Uganda ivuga ko Agweli yibye umuturage wa Uganda witwa Byansi, inzego z’umutekano zigerageje kumufata atangira kuzirasaho amasasu.

Umuvugizi wa Polisi ya Uganda mu gace ka North West Nile, Collins Asea yavuze ko “Byanshi yatubwiye ko moto ye, telefone n’amashilingi ibihumbi 500 byibwe n’umuntu wambaye impuzankano z’igisirikare cya Sudani y’Epfo.”

Yakomeje avuga ko “Uwakekwaga yakurikiranywe, ariko abonye inzego z’umutekano atangira kurasa, bituma ukekwa nawe araswa ahasiga ubuzima.”

Polisi ya Uganda yavuze ko yafashe imbunda ye n’amasasu, ndetse ibasha kugaruza ibyari byibwe.

Umubiri wa nyakwigendera wagejejwe ku Bitaro bya Yumbe kugira ngo hakorwe isuzuma.

Kugeza ubu Sudani y’Epfo ntiyemera ibyatangajwe na Uganda, kuko ivuga ko Agweli yarashwe ubwo yari mu nzira ava Ajio ajya mu gace ka Kululu muri Sudani y’Epfo.

Umuyobozi w’ingabo mu gace ka Kajo Keji muri Sudani y’Epfo, Jackson Wani Mule yavuze ko uyu musirikare yashimuswe.

Ati “Nahamagawe mbwirwa ko umwe mu basirikare banjye yarashwe n’igisirikare cya Uganda […] baramushimuse baramwica, ubundi batwara umurambo.”

Uganda yatangaje ko umusirikare wa Sudani y’Epfo warashwe, yari avuye kwiba

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa