Uganda yemeje ko itazigera ikuraho internet mu gihe cy’amatora
Yanditswe: Monday 05, Jan 2026
Umunyamabanaga uhoraho muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga n’Itumanaho, Dr Amina Zawede, yatangaje ko guverinoma idateganya gukuraho internet mu gihe cy’amatora ya Perezida azaba tariki 15 Mutarama 2026.
Ibi Dr Amina yabigarutseho mu rwego rwo guhosha ibihuha byakomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga bivuga ko internet izakurwaho mu gihe cy’amatora, ashimangira ko ibyo bihuha bikomeje gukwirakwizwa bishobora guteza ubwoba, gusenya icyizere cy’abaturage ndetse no kubangamira intego z’igihugu mu bihe nk’ibyo.
Agira ati “Leta ntiyigeze itangaza, itegeka cyangwa izagira uruhare mu bikorwa byo gukuraho internet mu gihe cy’amatora. Ibyo bihuha bikomeza gukwirakwizwa bituma abantu bibeshya, bikaba bishobora gutera ubwoba, bigasenya icyizere cy’abaturage ndetse bikanabangamira intego y’igihugu mu gihe gikomeye nk’iki.”
Dr Amina yibukije ko ikoranabuhanga n’itumanaho bifite uruhare rukomeye mu gutuma abaturage bagira uruhare mu miyoborere ya demokarasi, kuko bibafasha kubona amakuru yizewe kandi ku gihe ndetse ko uruhare rwabyo rugaragara cyane mu matora bityo bitafungwa.
Ati “Uruhare rw’ikoranabuhanga n’itumanaho rugaragarira cyane mu gihe cy’amatora ni yo mpamvu Minisiteri ikomeje gukora ibishoboka byose kugira ngo abaturage bakomeze kugira uburenganzira bwo kubona amakuru no gukoresha ikoranabuhanga mu buryo buboneye.”
Mu matora aheruka yo mu mwaka wa 2021, Komisiyo ishinzwe itumanaho muri Uganda yategetse ibigo by’itumanaho guhagarika uburyo bwose bushobora gutuma imbuga nkoranyambaga zikora ndetse n’ubundi buryo bwo guhanahana ubutumwa.
Zimwe mu mbuga nkoranyambaga zari zafunzwe harimo Facebook, X (yahoze ari Twitter), WhatsApp, Signal na Viber.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *