skol

Uganda yirukanye Abanyamakuru b’Abafaransa

Yanditswe: Monday 26, Jan 2026

featured-image

Umuryango w’Abanyamakuru batagira imipaka (Reporters Without Borders (RSF) watangaje ko abanyamakuru batatu b’Abafaransa birukanwe muri Uganda mu gihe cy’amatora.

Mu birukanywe harimo Bastien Renouil, umunyamakuru wa France 24 ukurikirana akarere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Uyu ngo yageze i Kampala tariki ya 17 Mutarama 2026, ubwo hatangazwaga ibyavuye mu matora ya Perezida yabaye muri Uganda tariki ya 15 Mutarama.

Umuryango w’Abanyamakuru batagira umupaka uvuga ko Renouil yagiye ku biro by’abinjira n’abasohoka agamije gutunganya neza uruhushya rwe rwo gukora akazi yari yarabonye mbere, ariko nyuma aza kubwirwa ko agomba kuva mu gihugu.

Ngo yabwiwe ko ibyangombwa byo gukorera muri Uganda yari afite bitari byujuje ibisabwa kugira ngo atangaze amakuru ajyanye n’amatora, asabwa kugura itike yo gusubira mu gihugu cye, bitaba ibyo agafungwa.

Nyuma, abashinzwe abinjira n’abasohoka bamuherekeje ku kibuga cy’indege, maze ava muri Uganda ku itariki ya 20 Mutarama atabashije gukora inkuru n’imwe.

Reporters Without Borders uvuga ko hari n’abandi banyamakuru babiri b’Abafaransa bakorera Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) na bo babujijwe gukorera muri Uganda.

Umwe yabujijwe kwinjira mu gihugu akiri ku mupaka, mu gihe undi yemerewe kwinjira ariko nyuma gato aherekezwa ku kibuga cy’ndege arayurizwa imusubiza aho yaturutse.

Urwego rw’Igihugu rw’Abanyamakuru Bigenzura muri Uganda rwavuze ko gutangaza amakuru y’amatora bisaba uburenganzira bwihariye bwiyongera ku byangombwa bisanzwe by’akazi k’itangazamakuru, ko byashoboka ko abo batari babyujuje.

Ibyo rutemeranwaho n’Umuryango w’Abanyamakuru batagira umupaka uvuga ko abo banyamakuru bari bubahirije inzira zose zisanzweho, ko iicyabaye ari impamvu z’ubuyobozi zigamije kubuza itangazamakuru gukora akazi karyo.

Amatora muri Uganda yakozwe internet n’imbuga nkoranyambaga byarakuweho, bigarurwaho amajwi amaze gutangazwa, ibyanenzwe n’imiryango ivuga ko iharanira uburenganzira bwa muntu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa