skol
fortebet

UK: Abana 2 bishwe batewe icyuma abandi barakomereka

Yanditswe: Tuesday 30, Jul 2024

featured-image

Sponsored Ad

Abana babiri bapfuye abandi icyenda barakomereka, batandatu bikabije, mu gihugu cy’u Bwongereza, mu gitero cy’icyuma "gikaze" ku ishuri ryigisha kubyina ahaberaga amahugurwa yitiriwe Taylor Swift .

Sponsored Ad

Polisi ya Merseyside yavuze ko abantu bakuru babiri na bo bamerewe nabi nyuma yo guterwa icyuma ubwo bageragezaga kurinda abana mu birori byitiriwe Taylor Swift ku muhanda wa Hart Street muri Southport.

Umusore w’imyaka 17, ukomoka muri Banks muri Lancashire, yatawe muri yombi akekwaho ubwicanyi no gushaka kwica. Polisi yavuze ko icyateye icyo gitero "kidasobanutse" ariko ko kidafatwa nk’iterabwoba.

Ibizwi kugeza ubu ku byerekeye igitero

Umutangabuhamya umwe yavuze ko ibyabaye ari "amahano" avuga ko "batigeze babona ibintu nk’ibyo".

Umwami na Minisitiri w’Intebe bahaye icyubahiro abahohotewe, bihanganisha n’imiryango yabo nk’uko iyi nkuru dukesha BBC ivuga.

Imodoka z’abashinzwe umutekano bitwaje imbunda, imbangukiragutabara 13 hamwe n’ishami ry’abashinzwe kuzimya umuriro bihutiye kujya ahabereye ubu bwicanyi haberaga ibirori by’abana bafite hagati y’imyaka itandatu na 10.

Chief constable Serena Kennedy yabwiye abanyamakuru ko abapolisi batabaye nyuma yo guhamagarwa "batunguwe" no kubona ko abantu benshi, benshi muri bo bakaba bari abana, bagabweho "igitero gikaze" kandi bakomeretse bikomeye.

Ati: "Byumvikane ko abana bari bitabiriye ibirori bya Taylor Swift ku ishuri ryo kubyina igihe uwakoze icyaha yitwaje icyuma yinjiye mu kigo atangira kwibasira abana".

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa