skol

Uko Isi yiriwe tariki 1 Kamena 2018 [AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 01, Jun 2018

Mu nshamake y’ uko Isi yiriwe tariki 1 Kamena 2018, muri Espagne Minisitiri w’ Intebe yatakarijwe icyizere, mu Rwanda Bernard Makuza yakiriye ambasaderi wa Ethiopia, mu karere ingagi zo mu birunga zariyongere. Uganda guha umwana wo ku muhanda bigiye kugirwa icyaha.

Minitiri w’ Intebe wa Espagne yakuweho icyizere

Mariano Rajoy wari Minisitiri w’ Intebe wa Espagne yasohowe mu biro nyuma y’ uko atakarijwe icyizere n’ abadepite. Pedro Sánchez niwe wagizwe Minisitiri w’ intebe. Rajoy abaye Minitiri w’ intebe wa Mbere wa Espagne ukuweho icyizere n’ abadepite.

Makuza yakiriye na Amb. Gebremariam wa Ethiopia

Perezida wa Sena y’ u Rwanda Bernard Makuza kuri uyu wa Gatanu tariki 1 Kamena yakiriye Ambasaderia wa Ethiopia mu Rwanda Lulit Zewdie Gebremariam baganira ku mubano w’ ibiguhu byombi. Bibaye nyuma y’ iminsi mike Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame avuye muri Ethiopia. Amb. Gebremariam yavuze ko igihugu cye gifite ibyo cyakwigira ku Rwanda kuko u Rwanda ruhagaze neza mu guteza imbere ihame ry’ uburinganire n’ ikoranabuhanga.

Kenya yizihije imyaka 55 imaze yiyobora

Igihugu cya Kenya kiyobowe na Perezida Uhuru Kenyatta cyizihize umunsi w’ ubwigenge kimaze imyaka 55 gihawe. Uyu muhango wabereye kuri sitade ya Kinoru ukaba witabiriwe na Perezida Kenyatta n’ umufasha we Margaret Kenyatta n’abandi barimo William Ruto visi Perezida na Raila Odinga utavugarumwe n’ ubutegetsi bwa Kenya.

Rwanda: Ingagi zariyongereye

Ibarura ry’ ingagi zo mu birunga ryakozwe muri 2015 na 2016 ryatangaje tariki 31 Gicurasi ryagaragaje ko umubare w’ ingagi ziri mu bihugu bitatu U Rwanda , RDC na Uganda zirenga 1000. U Rwanda rufite izirenga 604 zivuye kuri 480 muri 2010. Imibereho y’ izi nyamaswa mbonekahake iracyabangamiwe n’ imitego ya barushimusi kuko ibarura ryagaragaje ko iyi mitego yiyongereye ikava kuri 218 muri 2010 ikaba 384 muri 2016.

Uganda: Gufasha abana basabiriza ku muhanda bigiye kugirwa icyaha

Minisiteri y’ urubyiruko muri Uganda yatangaje ko yafunze ibigo 569 byareraga abana barenga 50 000 bizira gukora mu buryo bunyuranyije n’ amategeko. Ibi bigo ngo byafataga abana baba mu muhanda bikabigisha gusabiriza bagasubira mu muhanda. Umunyamabanga wa Leta muri iyi Florence Nakiwala Kiyingi yavuze ko barimo gutegura itegeko rihana abaha abana bo mu muhanda kuko aribo batuma batavamo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa