Mu nshamake y’ uko Isi yiriwe kuri uyu wa 28 Gicurasi 2018 harimo inkuru y’ Umusore w’ Umunyamalawi wahawe ubwenegihugu n’ akazi mu Bufaransa nyuma yo gutabara umwana w’ imyaka ine yari uhanutse kuri etage. Muri Uganda Perezida Museveni yashyizeho iminsi yo kunamira abaguye mu mpanuka ikomeye yabaye muri Week End n’ andi anyuranye
Perezida w’ Ubutaliyani yashyize igihugu cye nzira y’ amatora
Perezida w’ Ubutaliyani Sergio Mattarella yagize Carlo Cottarelli wahoze ari Umuyobozi w’ ikigega Mpuzamahanga cy’ Imari IMF ngo Minisitiri w’ Intebe amuha inshingano yo gutegura amatora.
Yiswe w’ ikinyejana Spiderman nyuma yo gutabara umwana wari uhanutse kuri etage
Perezida Macron n’ umusore watabaye umwana
Mamoudou Gassama w’imyaka 22 ukomoka muri Mali wakoze ibitangaza agatabara akana w’imyaka 4 kari kagiye guhanuka ku nzu ndende y’amagorofa I Paris,yahawe na perezida Emmanuel Macron w’Ubufaransa ubwenegihugu ndetse amuha akazi ko gukora mu isosiyete ishinzwe kuzimya umuriro. Uyu mugabo wiswe Spider Man wo mu kinyejana cya 21,yakoze igikorwa cy’ubutwari ubwo yabonaga akana k’imyaka 4 kagiye guhanuka kuri etaje, yarangiza akurira uyu muturirwa ahantu harehare mu masegonda 30 akagatabara, bishimisha benshi mu batuye I Paris bamubonye cyane ko amashusho ari gutabara uyu mwana yakwirakwiriye hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga agera no kuri perezida Macron wamutumiye muri Champs Elysee uyu munsi akamuhemba.
Inzu ibamo abanyeshuri ba Makerere yafashwe n’ inkongi
Nyuma y’ uko ku wa Gatanu w’ icyumweru gishize inyubako ya Makerere ifashwe n’ inkongi y’ umuriro ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 28 Gicurasi indi nyubako icumbikira abanyeshuri ba Kaminuza ya Makerere ishami rya bizinesi nayo yafashwe n’ inkongi bitaramenyekana icyayiteye. Ibinyamakuru byo muri Uganda byatangaje iyi nkuru ntabwo byatangaje niba ntawe iyi nkongi yahitanye.
Perezida Museveni yashyizeho iminsi 3 yo kunamira abaguye mu mpanuka ikomeye yabaye mu mpera z’ icyumweru gishize
Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni yashyizeho iminsi itatu y’icyunamo mu gihugu hose kubera cyo kunamira abaguye mu mpanuka yabereye mu gace ka Kiryandongo mu ijoro ryo ku wa Gatanu ushize. Iyi mpanuka ikomeye polisi ya Uganda yavuze ko yahitanye abantu 22 , Croix Rouge ivuga ko yahitanye abantu 48. Yatewe n’ uko bisi ya GAAGA yagonze imododa itari icanye amatara.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *