Mu nshamake y’ uko Isi yiriwe none tariki 29 Kamena 2018 harimo impanuka ikomeye yabereye muri Nigeria, raporo ya Loni, ayo mu Rwanda y’ ayo mu karere u rwanda rurimo.
Uturere duherutse gutakaza abayobozi ku kiswe Tour du rwanda twatoye abashya
Mushabe Claudien
Uturere dutandukanye twazindukiye mu matora yo kuzuza komite nyobozi ku bari bafite inzego zituzuye kuko abayobozi bari bazirimo beguye mu minsi ishize, barimo abeguye ku mpamvu zabo bwite, abandi birukanywe kubera amakosa bakoze.
Mu Karere ka Rusizi, Kayumba Ephrem wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyamasheke yatorewe kuba Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi ku majwi 91.7% naho Kajigo Djuma bari bahanganye abona amajwi 8%. Kayumba wari umaze umwaka n’Amezi abiri ari Gitifu wa Nyamasheke, yatorewe gusimbura Harerimana Frederic weguye mu minsi ishize. Uyu Meya mushya yavukiye i Nyamasheke ariko yinjiye mu bahatanira kuyobora Akarere ka Rusizi nk’Umujyanama uhagariye Umurenge wa Muganza muri Rusizi, ari naho atuye.
Nyagatare: Abajyanama batoye Mushabe Claudian nk’Umuyobozi w’Akarere, atsinze Rukundo Mike ku 246 undi agira amajwi 23. Asimbure Mupenzi George weguriye rimwe na Komite nyobozi y’Akarere ka Nyagatare, ku wa 30 Gicurasi 2018. Huye: Umuyobozi w’Akarere yabaye Sebutege Ange watowe n’amajwi 225 kuri 278. Kamana André yatorewe kuba Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu naho Kankesha Annonciata ashingwa imibereho myiza y’abaturage.
Bugesera: Mutabazi Richard wahoze ari Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball mu Rwanda, niwe watorewe kuyobora aka Karere nyuma y’igihe yari amaze akayobora mu buryo bw’agateganyo.
Gicumbi: Muri aka karere hatowe Ndayambaje Felix. Nyabihu: Abajyanama batoye Mukandayisenga Antoinette.
Inkuru ibabaje: Ikamyo yari itwaye Peteroli yakoze impanuka ikongeza imodoka zirenga 50
Ikamyo yari itwaye peteroli muri Nigeria mu mujyi munini wa Lagos yakoze impanuka imodoka nyinshi zifatwa n’ inkongi ihitana abantu 9.
Iyi kamyo yari intwaye peteroli yakoze iyi mpanuka mu masaha abantu bajyaga ku kazi ikaba yatwitse imodoka 50 zirimo n’ ababisi atanu yari atwaye abagenzi.
Iyi mpanuka yabaye kuri uyu wa Kane tariki 28 Kamena 2018.
Urugaga rushinzwe imihanda muri Nigeria Federal Road Safety Corp (FRSC) yabwiye BBC iyi modoka yagize ikibazo cya tekinike igeze hafi y’ ikiraro biragira ikoze impanuka.
Iyi kamyo imaze gukora impanuka peteroli yamenetse maze inkongi y’ umuriro ikurikiraho.
Amafoto yafashe yerekana imodoka zahiye andi arerekana umuriro n’ urwokotsi mu kirere cya Lagos.
Perezida wa Nigeria Muhammadu Buhari yavuze ko bibabaje kumva ko hari ababuze ubuzima muri ubu buryo.
Yagize ati "Birababaje, ni kimwe mu bintu bibabaje bibaye muri iyi minsi”
Umuvugizi wa guverinoma ya Nigeria Kehinde Bamigbetan yavuze ko igihe kigeze ngo amakamyo atwarwe n’ abashoferi bita ku nshingano zabo.
Ati "Tugomba gukorana n’ ibigo naho ubundi ibi bizakomeza kubaho”
Uburayi bwemeranyije gukemura ikibazo cy’ abimukira
Ibihugu 28 by’ uburayi byasinyanye amasezerano agamije gushakira umuti urambye ikibazo cy’ abimukira. Ibi bihugu byemeje ko hagiye kujyaho ibigo byakira impunzi bigacungwa nabyo.
Abimukira 100 bashobora kuba bapfiriye muri Mediterane
Mu gihe I Burayi haberaga inama y’ abakuru b’ ibihugu bigize Umuryango w’ ubumwe bw’ ibihugu by’ I Burayi bashaka uko ikibazo cy’ abimukira cyakemuka, hari abimukira barenga 100 baburiye mu Nyanja ya Mediterane bikekwa ko bapfuye kuko abatabawe ari 14 gusa nk’ uko byatangajwe n’ ibiro ntaramakuru by’ Abongereza Reuters.
Abadepite b’ u Rwanda batoye itegeko rishyiraho igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda
Inteko Ishinga Amategeko kuri uyu wa 29 Kamena 2018 yatoye itegeko ngenga rishyiraho Igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda risimbura iryari risanzweho ryo mu mwaka wa 2012.
Iri tegeko rishya ryatangiye gusuzumwa na Komisiyo Ishinzwe ivugururwa ry’amategeko kuva mu mwaka wa 2015, hagamijwe kujyanisha amategeko ariho n’igihe.
Umushinga w’iri tegeko wagejejwe mu Nteko mu mpera z’umwaka ushize. Itegeko rishya rigizwe n’ingingo 335 mu gihe iryari risanzwe ryari rifite ingingo 766.
Muri iri tegeko rishya hongewemo ibihano ku byaha bitari bisanzwe nk’ibya ruswa no kunyereza umutungo wa leta, gukaza ibihano ku byaha byo gusambanya abana, kuvugurara uburyo bwo kwemererwa gukuramo inda, impinduka ku bihano ku cyaha cy’ubusambanyi n’ibindi.
Ku kijyanye no gukuramo inda, itegeko rishya ryemera ko ishobora gukurwamo igihe uyitwite yafashwe ku ngufu, yashyingiwe ku ngufu, igihe uwayiteye n’uwayiteye bafitanye isano rya hafi n’igihe bigaragaye ko inda ishobora kugira ingaruka k’umubyeyi cyangwa uwo atwite.
Ku cyaha cy’ubusambanyi uretse kuba butemewe, itegeko rinahana ubushoramo abandi by’umwihariko abakiri bato.
Gucana inyuma kw’abashakanye nako kwasubiwemo aho ubu igihe umwe mu bashakanye afashwe aca inyuma mugenzi we, ufite isezerano n’umwe mu basambanye ni we ufite ububasha bwo kujya kubiregera.
Ikindi ni uko igihe uwareze yisubiyeho agatanga imbabazi ikirego cyamaze gutangwa, umucamanza afite ububasha bwo kwemeza izo mbabazi cyangwa akazanga nk’ uko Igihe cyabitangaje
Igitabo cy’amategeko ahana ibyaha kivuguruye gikubiyemo n’ibihano bikomeye ku byaha bishya biri kugaragara muri iyi minsi nk’icuruzwa ry’abantu, iterabwoba n’ibyifashisha ikoranabuhanga.
Muri uku kuvugurura, hari ibyaha n’ibihano byakuwe mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha bishyirwa mu mategeko yihariye ari nayo mpamvu ingingo zigize icyo gitabo zagabanyutse.
Hari nk’ibyashyizwe mu itegeko ryerekeye uburenganzira bw’umwana n’uburyo bwo kumurinda, ibyashyizwe mu itegeko ryo kurinda no kubungabunga ibidukikije n’Itegeko ryerekeye intwaro.
Hari kandi itegeko rigenga icukurwa ry’amabuye y’agaciro, irijyanye n’ikoreshwa ry’ingingo za muntu mu bikorwa by’uburezi n’ubushakashatsi , itegeko rigenga amatora n’andi.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko, Uwizeyimana Evode, yavuze ko gutorwa kw’iri tegeko ari iby’agaciro kandi byagizwemo uruhare n’umuhate wa Guverinoma n’abagize Inteko Ishinga Amategeko nk’uko The New Times yabitangaje.
Yagize ati “Ndanyuzwe rwose, iyi ni intsinzi. Kuvugurura igitabo cy’amategeko ahana ibyaha byagiye bitinda kenshi ariko twishimiye ko bigezweho. Ni igikorwa gikomeye kuri iyi Nteko Ishinga Amategeko.”
Nyuma yo kwemezwa n’Inteko Ishinga Amategeko, iri tegeko rizabanza gusuzumwa na Perezida wa Repubulika, narisinya akaba ari bwo rizasohoka.
Abana ibihumbi 10 bishwe mu mwaka mu bihugu birimo itambara
Umuryango w’ abibumbye washyize ahagaragara raporo igaragaza ko abana ibihumbi 10 bishwe mu mwaka wa 2017 mu bihugu birimo intambara. Ibihugu bifite abana benshi bishwe ni Ymen, Afghanistan na Syria. Iyo raporo ya ONU yakoreye ku bihugu 20 mu bana bishwe harimo ibihumbi 2 bo muri Nigeria.
Perezida Museveni yemereye abadepite uburinzi bw’abasirikare
Abadepite muri Uganda bagiye guhabwa abarinzi b’abasirikare nyuma y’aho muri iki gihugu hakomeje kuvugwa ubwicanyi bukorerwa abantu bakomeye mu butegetsi. Ku wa Kabiri w’iki cyumweru, mu nama yagiranye n’abadepite mu muhezo, Perezida Yoweri Kaguta Museveni, yemeranyije nabo ko bagiye guhabwa abarinzi baturutse mu Gisirikare cya Uganda (UPDF).
Burundi: Imbonerakure zirashinjwa ubugizi bwa nabi
Raporo y’ Umuryango w’ abibumbye iravuga ko urubyiruko rukorana n’ ishyaka riri ku butegetsi rwitwa ’Imbonerakure’ rwakoze ibikorwa byo guhohotera ikiremwamuntu n’ ubugizi bwa nabi mu gihe hatorwaga referandumu mu kwezi gushize kwa

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *