Umukobwa wa Raila Amolo Odinga, Winnie Odinga, yatangaje ko umubyeyi we yapfiriye mu maboko ye ubwo bari mu Buhinde kandi ko yari agifite imbaraga.
Raila yapfuye tariki ya 15 Ukwakira 2025 nyuma yo guhagarara k’umutima. Yari yarajyanye na Winnie kwivuriza amaso mu bitaro bya Ayurvedic.
Ubwo Abanya-Kenya bari mu muhango wo guherekeza Raila muri sitade ya Nyayo kuri uyu wa 17 Ukwakira, Winnie yatangaje ko umubyeyi we yari intwari, bityo ko yabaye umunyamahirwe kumugira.
Mu butumwa yahaye Raila, Winnie yagize ati: “Sinzi uwo nzakumbura cyane…Papa cyangwa intwari yanjye iruta izindi. Ndi umukobwa w’umunyamahirwe ku Isi kubera ko wowe Papa.”
Winnie yasobanuye ko ari wenyine ushobora kuvuga ukuri ku rupfu rw’umubyeyi we, kubera ko bari kumwe mu Buhinde kandi ko yamupfiriye mu maboko.
Ati: “Twari kumwe mu Buhinde ubwo yahumekaga umwuka we wa nyuma. Yapfiriye mu maboko yanjye ariko ntiyapfuye nk’uko abantu babivuze ku mbuga nkoranyambaga. Buri munsi yarabyukaga, agatembere inshuro imwe, ebyiri ku munsi ukurikiraho.”
Ku munsi wa nyuma w’ubuzima bwa Odinga, Winnie yagize ati: “Icyo gitondo, yagejeje ku nshuro eshanu. Yapfuye afite imbaraga, apfana agaciro n’ishema, bigomba kubatera ishema.”
Raila Odinga yabaye Minisitiri w’Intebe wa Kenya kuva mu 2008 kugeza mu 2013, aba umwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi igihe kirekire. Biteganyijwe ko azashyingurwa ku wa 18 Ukwakira.
Umukobwa wa Raila Odinga yavuze ko yapfiriye mu maboko ye


Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *