Mbere y’uko Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi ajya i Washington D.C muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu muhango wo gusinya amasezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yateguye umugambi wo kugaba ibitero bikomeye ku ihuriro AFC/M23 mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Ni ibitero byari bigamije kwerekana ko ingabo z’u Burundi zongeye kugira imbaraga nyuma yo kwandagarizwa bikomeye mu bice byo mu burasirazuba bwa RDC birimo teritwari ya Masisi n’ibyo muri Kivu y’Amajyepfo, kuko Ndayishimiye yashakaga ko zisubiza henshi zambuwe, zigafatwa nk’ibihangange.
Amakuru ava mu gisirikare cy’u Burundi avuga ko kimaze igihe gishakisha intwaro nyinshi zirimo iziremereye. Mu cyumweru gishize, mu kigo cya Mukoni mu yahoze ari intara ya Muyinga hinjiye imodoka 30 za rukururana zikoreye intwaro, zizipakurura mu gihe cy’iminsi itatu.
Umuyobozi w’umuryango FOCODE uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu, Pacifique Nininahazwe, yatangaje ko bitandukanye na mbere, ubu igisirikare cy’u Burundi gifite indege zitagira abapilote (drones) cyifashisha ku rugamba.
Ati: "Hari itsinda ry’abasirikare umunani bari bamaze amezi bigishwa gukoresha drones z’intambara hariya mu kigo cya Muzinda. Ni abasirikare umunani bakorera iperereza ry’igisirikare cy’u Burundi…Ndayishimiye agiye, baravuze bati ’Ubu za drones zisabwa gukora, bamwe bigaga bakoherezwa muri Congo’."
Mbere y’uko Ndayishimiye ajya i Washington, Leta y’u Burundi yohereje ku bwinshi abasirikare mu burasirazuba bwa RDC, ibigo byinshi bya gisirikare by’imbere mu gihugu bisigaramo ubusa, keretse abo mu mutwe w’abasirikare barinda Umukuru w’Igihugu (BSPI) na Police Militaire irinda Umugaba Mukuru w’ingabo.
Nininahazwe yagize ati: "Hari undi [musirikare] wambwiye ati ’Ibigo mu by’ukuri bisigaranye abasirikare mu Burundi ni bibiri gusa. Ni BSPI irinda Umukuru w’Igihugu, ifite nk’abagera ku 2000, ni Police Militaire na yo irinda umukuru w’ingabo z’u Burundi, Prime Niyongabo, hariho ingabo nka 1000’.”
Mbere y’uko ibi bitero bitangira, abarwanyi ba AFC/M23 bamenye ko bagiye kugabwaho igitero gikomeye n’ingabo z’u Burundi zifatanyije n’iza RDC, imitwe ya Wazalendo n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR, batangira imyiteguro yo kwirwanaho no kurinda abasivili bo mu bice igenzura.
Abaturage bo muri santere ya Kamanyola batangaje ko mu rukerera rwo ku wa 2 Ukuboza, babonye abarwanyi ba AFC/M23 benshi bamanuka, bafite n’ibikoresho bihambaye birimo ibifaru n’imbunda ziremereye, basanga ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC.
Muri urwo rukerera, ni bwo ingabo z’u Burundi zatangiye kurasa buhumyi ibisasu biremereye muri santere ya Kamanyola na Kaziba, byasenye inzu z’abaturage, abenshi barapfa, abenshi barakomereka, abandi barahunga.
AFC/M23 na yo yarashe ku birindiro by’ingabo z’u Burundi, ikoresheje ibikoresho birimo drones z’intambara. Ni uko abasirikare barimo Lt Elvis Nahishakiye bapfuye, nk’uko Nininahazwe yakomeje abisobanura mu kiganiro cyatambutse ku muyoboro wa FOCODE.
Ingabo z’u Burundi, iza RDC, Wazalendo na FDLR bikomeje kwamburwa ibice byinshi byo muri Kivu y’Amajyepfo. Kuva mu cyumweru gishize, AFC/M23 yagenzuraga santere ya Kamanyola, kuri uyu wa 9 Ukuboza yageze muri Kiliba, mu bilometero hafi 20 ujya mu mujyi wa Uvira.
Umujyi wa Uvira ni igice cy’ingenzi cyane ku ngabo z’u Burundi kuko ni yo nzira zanyuragamo zijya muri Kivu y’Amajyaruguru. Uri mu ntera y’ibilometero birenga gato 30 ugana mu mujyi wa Bujumbura.
Abasirikare b’u Burundi bakomeretse byoroheje bavurirwa mu kigo cya gisirikare cyitwa Guantanamo cyegereye ikibuga cy’indege cya Bujumbura, abandi bari mu bitaro bya gisirikare bya Kamenge, Tanganyika Care Clinic na CMCK bivugwa ko ari iby’Umugaba Mukuru, Gen Prime Niyongabo.
Evariste Ndayishimiye yashakaga gutsinda AFC/M23 mbere y’uko amasezeramo ya Washington asinywa

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *