skol

Uko Umunya-Uganda yisanze mu ntambara yo muri Ukraine

Yanditswe: Monday 12, Jan 2026

featured-image

Akantorana Richard afite umugore n’abana babiri. I Kampala muri Uganda, yahakoraga akazi ko gusukura iguriro ariko rimwe na rimwe agatwara abagenzi kuri moto mu rwego rwo kugerageza kongera amafaranga yinjizaga.

Ubwo yatemberaga i Kampala, umuntu yaramwegereye, amubwira ko amufitiye akazi gahemba neza mu Burusiya kandi ko yahitamo gukorera mu iguriro, ku ruganda, kurinda umutekano ku kibuga cy’indege no muri serivisi zijyanye n’isukura.

Nk’umuntu wakoreraga Amashilingi ibihumbi 50 ku kwezi i Kampala, ntiyatekereje kabiri. Yihutiye gusaba inguzanyo mu ishyirahamwe ryo kubitsa no kugurizanya (SACCO) kugira ngo azayifashishe mu rugendo rumwerekeza i Moscow.

Mu buhamya bwafashwe n’ingabo za Ukraine, Akantorana yagize ati “Umuntu yansanze mu mihanda, ambwira ko mu Burusiya hari imirimo kandi ko irimo amafaranga menshi. Nafashe inguzanyo muri SACCO kugira ngo ngure itike ingeza mu Burusiya.”

Akantorana yasobanuye ko atavuye i Kampala wenyine kuko yari kumwe n’abandi Banya-Uganda batatu. Ibyari akazi byahindutse ibindi kuko bisanze mu karere ka Balashikha gaherereye i Moscow, bamenyeshwa ko bagiye kwinjizwa mu gisirikare.

Ati “Sinari nzi ko twari tugiye muri Balashikha. Nari nzi ko tugiye ku iguriro. Ubwo twageragayo, twabonye igipangu gifungurwa, baratubwira bati ‘Nta kundi, mwinjiye mu gisirikare cy’u Burusiya’.”

Akantorana yasobanuye ko we na bagenzi be babanje kwanga kujya mu gisirikare cy’u Burusiya, ariko batungwa imbunda, bategekwa gushyira umukono ku mpapuro zemeza ko bacyinjiyemo ku bushake bwabo.

Ati “Saa saba z’ijoro, badushyize mu ikamyo nini, baradutwara. Ntitwari tuzi aho batujyanaga.”

Bageze ahantu mu ishyamba, bajyanwa mu ndake, bahabwa ‘biscuits’ n’amazi nk’ifunguro rya nijoro. Bagenzi be barihebye, batekereza kwiyahura ariko we afata icyemezo cyo gutuza, agategereza ikizakurikiraho.

Umunsi umwe hari nijoro, Akantorana aracika, ariruka, agwa mu basirikare ba Ukraine bo muri Brigade ikoresha imbunda ziremereye mu karere ka Lyman kari mu ntara ya Donetsk, arababwira ati “Nyabuna nimumfashe, ndarengana.”

Uyu mugabo yasobanuye ko abasirikare ba Ukraine bamuhumurije, bamuha amazi yo kunywa, bamwizeza ko bamurindira umutekano.

Ati “Nacitse ku bw’ubuntu bw’Imana. Abandi barafungiwe ahantu, sinzi aho ari ho.”

Akantorana yaburiye Abanyafurika bizezwa akazi keza mu Burusiya, abamenyesha ko akenshi baba babeshywa. Yabasabye kuguma iwabo, bakaba ari ho bashakira imibereho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa