Uko urubyiruko rw’Abanyafurika rwisanga mu ntambara yo muri Ukraine
Yanditswe: Sunday 08, Feb 2026
Mu bihugu byinshi byo muri Afurika, ubushomeri butuma urubyiruko rwisanga mu ngabo z’u Burusiya nyuma yo kwizezwa ibitangaza birimo umushahara mwiza, kubaho neza n’ibindi, rukoherezwa mu ntambara yo muri Ukraine.
Ubucukumbuzi bwakozwe na CNN bugaragaza ko urubyiruko rwo mu bihugu birimo Kenya, Uganda, Tanzania, Nigeria na Afurika y’Epfo rwijejwe imirimo irimo ubushoferi no gukorera sosiyete zitandukanye, ariko rwagera mu Burusiya rukambikwa impuzankano y’igisirikare.
Francis Ndarua yari yarijejwe akazi mu Burusiya k’ubwenjenyeri. Umubyeyi we avuga ko umuryango we waje kumenya ko yakuwe i Moscow, yoherezwa mu ntambara yo muri Ukraine ahantu utaramenya neza.
Uyu mubyeyi yagize ati “Francis ni umuhungu wanjye, gusa mwumve ko nahungabanye cyane nyuma yo kubura irengero rye, nubwo nabwiwe ko ashobora kuba yaragiye mu ngabo z’u Burusiya ndetse ngo bahabwa amahugurwa y’ibyumweru bitatu gusa, bagahita bajya ku rugamba.”
Yavuze ko yakiriye amashusho umuhungu we yafatiwe ku rugamba, ahangayitse cyane, asaba urubyiruko bagenzi be kwitondera abarwizeza akazi keza kuko akenshi biba ari ibinyoma.
Patrick Kwoba ukomoka muri Kenya, yasobanuye ko ubwo yari ku rugamba, drone y’ingabo za Ukraine yamuteye igisasu ariko nticyamuhamya neza ariko ko yagize amahirwe asubira iwabo, abifashijwemo na Ambasade ya Kenya i Moscow.
Yagize ati “Ubwo nageragezaga gutoroka ngo ntahe muri Kenya, drone yo muri Ukraine yanteye gerenade itwika ipantalo nari nambaye, nkomereka ku kibuno n’amaguru, nyuma nsaba mugenzi wanjye ubufasha ahubwo ashaka kunyica.”
Charles Njoki wijejwe akazi ko kuyobora drone kuko ari nabyo yari asanzwe akora, yavuze ko yashukishijwe umushahara mwinshi ariko ubwo yageraga mu Burusiya, yinjizwa mu gisirikare, nyuma yoherezwa mu ntambara.
Ati “Nijejwe akazi ariko si ko byagenze, nakomerekejwe na drone ya Ukraine ndetse itsinda ryari rishinzwe kudutabara no kutuvura mu gihe twakomerekeye ku rugamba ryantegetse kunywa inkari zanjye kugira ngo nkire igikomere nari mfite.”
Njoki yasobanuye ko atarakira igikomere yakuye mu ntambara kuko urutirigongo rwe rufite ikibazo, kandi ko ahora kwa muganga kuko avomwamo amazi bihoraho.
Aba Banyafurika bahuriza ku kuba iyo bageze i Moscow, baba bafite amahitamo abiri gusa, ari yo kurwana cyangwa gupfa. Basobanura ko abagerageza gutoroka bagafatwa, bakubitwa, bamwe muri bo bakahasiga ubuzima.
Intambara y’u Burusiya na Ukraine yatangiye muri Gashyantare 2022. Ibihugu bitandukanye bya Afurika bigaragaza ko bihanganyikishijwe n’abaturage babyo bakomeza kwifashishwa babanje kubeshywa ko bazabaho ubuzima bwiza.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *